Kenya:Umwe Mu Bagize Komisiyo Y’Amatora YISHWE

Nyuma y’amakuru yavugaga ko umugabo witwa Daniel Mbolu Mushyoka yaraburiwe irengero, Polisi yatangaje ko yabonye umurambo we ahitwa Kajiado.

Bamusanze yiciwe mu ishyamba riri hafi aho.

Bashiki ba nyakwigendera nibo babonye umurambo we barawumenya bahamariza Polisi ko uwishwe ari musaza wabo.

Basanze abantu baramwishe barangije bajugunya umurambo we aho hantu hakunze gutoragurwa imirambo.

Polisi ivuga ko umubiri w’uriya mugabo basanzeho ibikomere byerekana ko ashobora kuba yabanje kugundagurana n’abashakaga kumwica.

Ikindi yemeza ni uko ngo uriya mugabo yiciwe ahandi hantu, umurambo we ujugunywa mu gace bawusanzemo.

Ikindi ngo ni uko nta nyandiko imuranga cyangwa indi iyo ari yo yose yari afite.

Uyu mugabo wari usanzwe ukora muri Komisiyo y’igihugu y’amatora yishwe ku munsi iyi Komisiyo yatangarije ibyayavuyemo.

Byagaragaje ko William Ruto ari we wayatsinze ku manota 50.49% mu gihe Raila Odinga bari bahanganye yagize 48%.

Hari impungenge ko muri kiriya gihugu hashobora kuba imidugararo itewe n’abatishimiye intsinzi ya Ruto.

Mu Gihe Ruto Yishimira Intsinzi, Abo Kwa Odinga Barakaye

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version