Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Gitabo Cye Yemeza Ko Ubuzima Yabusanze Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi N'Ubuhanga

Mu Gitabo Cye Yemeza Ko Ubuzima Yabusanze Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 July 2023 5:49 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Modeste Muhire yabwiye itangazamakuru ko ubwo yageraga mu Rwanda ahungutse,  ari bwo yumvise agaruye ubuzima kuko mu nkambi yabagamo muri Tanzania hamwe n’abandi Banyarwanda ubuzima bwasaga n’ubucakara.

Ibi bikubiye mu bindi biri  mu gitabo yanditse yise The Tale of Gratitude.

Mu Kinyarwanda bivuze ‘Inkuru yo gushimira.’

Muhire Modeste avuga ko azafasha abana kwiga binyuze mu nyungu azakura muri kiriya gitabo

Ugushima kwe agukomora k’ukuba yarageze mu Rwanda ahasanga abantu bafite umutima mwiza na Leta imurihira amashuri.

Igitabo cye gifite paji 275.

Gikubiyemo ubuzima  bubi yabayemo mu nkambi zo muri Tanzania burimo no kuba yarajugunywe mu mazi ariko ntiyapfa.

Baramuroze arabusimbuka, aza gutaha amahoro mu Rwanda ahageze ariga.

Ahera kuri ibi ndetse n’ibindi bikubiye mu gihugu cye, akavuga ko Imana yamurinze ndetse na Guverinoma y’u Rwanda yasanze nta kindi yakora kitari ukwandika igitabo kivuga ibyiza yagiriwe kandi agashima.

Yiyemeje kuzafasha abana kwiga…

Muhire Modeste avuga ko amafaranga azakura mu baguze igitabo cye azakuraho ijanisha runaka kugira ngo arifashijshe abana bashobore kwiga.

Ati: “ Turashaka kuzashyiraho Fondation ayo mafaranga azacishwamo kugira ngo agirire abo bana akamaro. Tuzatangira n’abana 30, bivuze ko muri buri Karere tuzahakura umwana umwe tukabafasha ariko tukazagenda twaguka uko Imana izagenda idushoboza.”

Avuga ko yasanze kuba amafaranga afasha abana b’Abanyarwanda atangwa n’ibigo bitandukanye birimo n’iby’Abanyamerika bidakwiye, ahitamo nawe gutanga umusanzu we ngo ibyo bikemuke.

Muhire avuga ko kiriya gitabo ku ikubitiro cyanditswe mu Cyongereza ariko akagira gahunda yo kugihindura mu Kinyarwanda no mu zindi ndimi  zizakundwa mu Rwanda n’ahandi ku isi.

Ateganya no kuzagishyira mu majwi kugira ngo bifasha abafite ubumuga bwo kutabona n’abandi bahitamo kumenya ibigikubiyemo muri ubwo buryo.

Kuba ari Umunyarwanda wagize amahirwe yo kwiga ku bufasha bwa Leta y’u Rwanda n’abandi bose bamufashije ni impamvu zikomeye zo gushima.

Umuhango wo kumurika igitabo cye witabiriwe n’abantu bagera kuri 200.

Witabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda barimo  umuyobozi wungirije w’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, Dr. Monique Nsanzabaganwa, Minisitiri w’ishoramari rya Leta Eric Rwigamba, Umuyobozi wa Banki nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa n’umwungirije Solaya Hakuziyaremye n’abandi.

Abantu bagera kuri 200 nibo bitabiriye imurikwa ry’iki gitabo

Modeste Muhire asanzwe ari umuyobozi muri Banki nkuru y’u Rwanda ushinzwe abakozi.

Yavukiye ahitwa i Mwese muri Tanzania.

Ababyeyi be bakomokaga mu cyahoze ari Gikongoro ubu ni mu Karere ka Nyamagabe.

TAGGED:AfurikafeaturedGuverinomaInkambiMuhireNsanzabaganwaRwandaUmwanditsi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Niger: Abaturage Bigabije Ambasade Y’Ubufaransa, Batsika Ibendera
Next Article Gen Alex Kagame Yoherejwe Kuyobora Ingabo Muri Mozambique
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?