Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Karere Ka Gasabo Hari Igiti Kimaze Imyaka 300
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mu Karere Ka Gasabo Hari Igiti Kimaze Imyaka 300

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 August 2022 4:04 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubusanzwe byari bizwi na benshi ko mu ishyamba rya Nyungwe ari ho hari ibiti bimaze igihe kinini bihatewe.

Icyakora mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Rutunga naho hari igiti abahatuye bita Icubya cyangwa Umuvugangoma cyangwa Ikigumbashi cyangwa Imana ya Nyakalima kimaze imyaka 300 nk’uko babivuga.

Ni igiti abahanga bita Cordia Africana.

Abagituriye babwiye bagenzi bacu ba The New Times ko bakunze bumva ko umuntu wese wageragezaga kugitema, bitamuhiraga.

Utararwaga ngo anegekare, yahitaga ahasiga ubuzima.

Amateka yacyo ngo yatangiye ku ngoma y’umwami Cyilima II Rujugira.

Uyu yategetse Rwanda guhera mu mwaka wa 1675 kugeza mu mwaka wa 1708.

Iby’uko uwashakaga kugitema yahuraga n’ibibazo bishobora kuba bigendanye n’imihango y’ubupfumu yakorerwaga mu nsi y’amashami yacyo.

Iyi mihango yatumye cyamamara kandi gifatwa nk’igiti gitagatifu.

Rujugira uyu niwe wazanye imvugo ngo ‘u RWANDA RURATERA NTIRUTERWA’

Iyo mvugo yaje nyuma y’uko atsinze ubwami bune bwari bwaragambanye ko buzatera u Rwanda ariko intasi zarwo zirabimenya ni ko gutera mbere y’abo banzi b’u Rwanda.

Abo banzi bari abo mu bwami bwa Ndorwa, Burundi, Bugesera na Gisaka.

Imitwe y’ingabo za Cyilima Rujugira yari myinshi ariko iyabaye ingenzi ni izitwaga Urukatsa, Imvejuru, Abadahemuka, Inyaruguru, Inyakare, Ababanda, Abakemba, Ababito n’Intarindwa.

Mu mirwano yakurikiyeho, abarwanyi b’i Ndorwa baje gufata igice cya Gasabo ariko umwana wa Cyilima witwaga Ndabarasa aza kuhigarurira.

Rujugira yategetse Ndabarasa gutura iyo za Gasabo kugira ngo akomeze aharinde, uyu aza kuhatera kiriya giti twavuze haruguru.

Yagiteye mu rwego rwo kwishimira intsinzi ku banya Ndorwa.

Cyarakuze kiba inganzamarumbo k’uburyo abagituriye n’ubu baza gukorera inama munsi yacyo.

Munsi yacyo kandi hakorerwaga ibikorwa by’imitsindo yo guha ingabo z’u Rwanda intsinzi yo kuzatsinda uruhenu abanzi barwo mu ntambara u Rwanda rwagabaga hirya no hino.

Hari umuturage wabwiye umunyamakuru ko kuva yavuka nawe yasanze kiriya giti kingana kuriya ndetse ngo na Sekuru wavutse mu mwaka wa 1917 nawe yamubwiraga ko yavutse ari uko kingana.

Ubusanzwe kandi mu gupima igihe ibintu bya kera mu mateka, hari ishami ry’amateka ryigwa muri Kaminuza rishinzwe kureba igihe amasubyo by’ibiti yafashe kugira isubyo rimwe rikure, n’igihe irindi ryafashe kugira ngo bigende gutyo bityo bakamenya ibihe bitandukanye icyo giti cyakuriyemo

Baryita ‘Dendrochronology’.

N’ubwo iki giti kitaratemwa ngo harebwe mu by’ukuri igihe kimaze, kuba gihari ubwabyo ni amateka ubwayo  akwiye kurindwa.

TAGGED:AbanyarwandafeaturedGasaboIgitiRujugiraRwandaUmwami
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Huye: Ivatiri Yagonganye Na RITCO
Next Article Sheebah Karungi Yaririmbiye Abafana Mu Gitaramo Bruce Melodie Atagaragayemo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?