Mu Karere Ka Gisagara Hari Abaturage Baraye Mu Baturanyi Kuko Imvura Yabasenyeye

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara baraye bacumbikiwe n’abaturanyi babo nyuma y’uko ibisenge by’inzu zabo zisakambuwe n’umuyaga mwinshi wahereje imvura irimo amahindu yaraye ihaguye.

RBA yanditse ko hari inzu nyinshi zasenyutse burundu, ibisenge n’inkuta zidakomeye bivaho, izindi zangirika mu rugero runaka.

Ngo ni imvura yagwanye umuriri ukomeye igwa mu gihe gito ariko isiga yangije byinshi.

Yari irimo amahindu aremereye n’umuyaga wihuta.

- Advertisement -

Abenshi mu basenyewe barasaba Leta kubafasha kongera gusana inzu zabo kugira ngo babone aho barara, bareke gukomeza gucumbikirwa n’abaturanyi.

Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ducyesha iyi nkuru, RBA, kivuga ko hari n’ikigo cy’amashuri abanza kiri ahitwa Muyinga cyasenyutse, ibyumba birasakambuka bivaho amabati 100.

Muri byo harimo n’icyumba cy’umukobwa cyagenewe gushafa abanyeshuri b’abakobwa kubona ahantu hihariye habafasha gucyemura tumwe mu tubazo twabo bahurira natwo ku ishuri.

No ku rwunge rw’amashuri rwa Muduha n’aho ngo hagurutse igihande kimwe cy’ishuri cyangiritse harimo n’igikoni n’amabati 40 arasakambuka.

Haracyabarurwa ibyangiritse byose kandi ngo umubare n’ubukana bw’ibyangiritse ushobora kwiyongera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version