Mu Kigo Cya Gako ‘Officer Cadets’ Ba RDF Batozwa Bate?

Kuri uyu wa Mbere nibwo abasore n’inkumi barenga 700 bahawe ipeti rya Second Lieutenant na Perezida Paul  Kagame. Bari  barangije amasomo abategurira kuba ba ofisiye bato mu Ngabo z’u Rwanda.

Umwiyereko uranga ibirori byo guhabwa ririya peti uba unogeye ijisho kubera uko uba uteguwe, imyambarire y’abawitabira n’ingufu bawukorana.

Ese ubundi bariya basore n’inkumi batozwa bate, babaho bate mu kigo cya gisirikare cya Gako kiyoborwa na Major General Innocent Kabandana?

Amashusho yasohowe na Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ahina muri make uko imibereho y’umusirikare utegurirwa guhabwa ipeti rya Second Lieutenant iba yifashe.

- Advertisement -

Ubusanzwe mu kazi ka gisirikare habamo abashinzwe kuyobora abandi, haba mu buzima bwo mu kigo cya gisirikare, mu myitozo ndetse no ku rugamba nyirizina.

Kimwe mu bintu bigomba kuranga umusirikare ni ukugira imbaraga z’umubiri zituma ashobora guca mu nzira z’inzitane, haba mu mazi, mu ishyamba no mu kirere kugira ngo agere ku ntsinzi.

Abasirikare ba RDF nabo bakora imyitozo ibafasha guca muri za senyenge, gusimbuka inkuta ndende, kwambukira ku matafari atari ku murongo ugororotse kandi ahantu hari amazi, kumenya kwibira mu mazi no kuburuka umwanzi atarabutswe n’ibindi.

Mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Gako ryitwa Rwanda Military Academy imyitozo igenewe abasirikare bitegura kuzayobora abandi yatangiye gutangwa muri 1999 kugeza 2015.

Burya kandi umusirikare nyawe ntagomba kumenya gusa uko barashisha imbunda, uko bayoza, uko bayifungura bakanayiteranya ahubwo aba agomba kumenya amateka y’intambara n’urugamba rwaranze isi.

Agomba kandi kumenya imitekerereze igenga umusirikare, akamenya imitekerereze y’abasivili, amategeko agenga intambara, amasezerano mpuzamahanga arengera abasivili mu bihe by’intambara n’ibindi.

Abasirikare kandi baba bagomba kwigishwa imvugo z’ubutwari.

Hari imwe muri zo igira iti: “ Umusirikare nyawe ntarwana kuko yanze ikiri imbere ye, ahubwo arwana kuko akunze ikiri inyuma ye”

Mu kigo cya gisirikare cya Gako, abasirikare bahatorezwa kuzaba ba ofisiye bato bagishwa amasomo arindwi.

Ayo ni ubuvuzi, ubukanishi, ubumenyamuntu n’ubumenyi bwa gisirikare, ubugenge, ubutabire, imibare n’ibinyabuzima.

Kugira ngo imibiri yabo ikomeze gukomera, iyo barangije amasomo bakora siporo isaba imbaraga harimo kuzamura ibihimba bongera babimanura (push ups), bagakina imikino nka basket, volley, kwiruka n’iyindi.

Ikinyabupfura batozwa gituma ntawe usiga uburiri yarayemo atabushashe.

Mu rwego rwo kubongerera akanyabugabo mu masomo yabo, hari abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda baza kubasura bakabaganiriza.

Uw’Imena ni Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame.

Abandi ni Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekan General James Kabarebe, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura n’abandi.

Batozwa guca mu nzira y’inzitane
Kuyobora urugamba ni kimwe mu by’ingenzi biranga abiga muri kiriya kigo
Urugamba rurashushyanywa, rugahabwa umurongo
Mu ishuri bigishwa byinshi
Hellen Kamasanyu ni umwe mu baharangije. Yishimira gukorera u Rwanda mu gisirikare cyarwo
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura aganira nabo
Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version