U Bushinwa Ntibushaka Gutangwa Ku Mutungo Wa Libya

Nyuma y’uko hashyizweho Guverinoma nshya muri Libya iyobowe na Abdelhamid al-Dabaiba ibihugu bikomeye byatangiye kuyishakaho umubano. U Bushinwa nabwo bwanze kuhatangwa.

Umubano ibihugu bikize bishaka kugirana na Libya bivuga ko ugamije kongera kuyubaka nyuma y’intambara yahadutse muri 2011 ubwo Perezida Muhammar Khadafi yakurwaga ku butegetsi akaza kwicwa.

Kubera ko u Bushinwa nabwo bufite ijambo muri Afurika n’ahandi ku isi, kandi bukaba bumaze imyaka irenga 10 bukorana na Libya, muri iki gihe burashaka kuhagaruka bugatangira imishinga yo gufasha Tripoli kongera kuba umujyi utuje kandi usa neza.

Umwe mu bakozi ba Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa witwa Wang Qimin aherutse muri Libya kugira ngo aganire na  Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wayo witwa Najla Mangouch.

- Advertisement -

Bwana Wang yavuze ko igihugu cye cyiteguye neza gutangira gushora imari muri Libya.

Kuva ibibazo byo muri Libya ya nyuma ya Khadafi byavuka, ntabwo u Bushinwa bwabivuzwemo ariko muri 2011 Libya yahaga u Bushinwa ibikomoka kuri Petelori bingana na 3% by’ibyo bukenera.

Uyu mubare ungana n’utugunguru 150 000 ku munsi.

Twibukiranye ko u Bushinwa ari igihugu cya mbere ku isi mu gukoresha ibikomoka kuri Petelori byinshi.

Ubushinwa kandi nicyo gihugu cya kabiri Libya yiherereza ibikomoka kuri Petelori harimo na gaz nyuma y’u Butaliyani bifitanye amateka y’ubukoloni.

Muri 2016, Libya yoherereje u Bushinwa 16% by’ibikomoka kuri Petelori na Gaz byose yashoboye gucukura.

Ubwo ibintu byari bikomeye muri kiriya gihugu, Libya yahisemo koherereza ibyo icukura mu Bushinwa kurusha mu Bufaransa no muri Libya.

U Bushinwa bwakiriye ibigera kuri 540% mu gihe ibyo u Bufaransa bwakiraga byagabanutse ku kigero cya 36% n’aho ibyo u Butaliyani bwakiraga bigabanuka ku kigero cya 13%.

Ku rundi ruhande, u Bushinwa bwoherereje Libya ibintu byinshi ndetse buca kuri Misiri na Turikiya byari bisanzwe bisa n’ibyigaruriye ririya soko.

Ibyo u Bushinwa bugurisha muri Libya byiganjemo amapine, ibikoresho byo mu rugo, n’ibyuma bikonjesha mu nzu.

Ubushinwa buzi gushishoza…

Kuva ibibazo byo muri Libya byatangira muri 2011, u Bushinwa bwirinze kugira uruhande rwerekana ko rushyigikiye ahubwo bujya ahirengeye bwitegereza ibikorerwa muri kiriya gihugu, byaba bikorwa na Leta cyangwa abandi batari Leta.

Ikindi ni uko igihe cyose byabaga ngombwa ko Akanama k’Umuryango w’Abibumbye  gashinzwe amahoro ku isi kagira icyo kanzura mu bibera muri Libya, u Bushinwa bwarifataga.

Bwabikoze  muri 2014 no muri 2019, ibi bukabikora bwirinda ko hagira urogoya intego zabwo z’ubukungu muri Libya.

Umusesenguzi witwa Frederic Wehrey wo mu kigo kitwa Carnegie Endowment for International Peace yabwiye Jeune Afrique ko u Bushinwa ari inyaryenge cyane.

Ati: “ Abashinwa bamenye kare ko muri iki gihe kugira ngo igihugu kigarurire ikindi bitagishingiye ku ntwaro kikigurishaho ahubwo bishingiye ku masezerano y’ubucuruzi bigirana.”

Ubushinwa ntibushaka gutangwa ku mugati wa Libya
Uyu muhanga avuga ko u Bushinwa ari inyaryenge cyane

Umwe mu mishinga ituma abategetsi b’i Pékin( Beijing) badasinzira ni umushinga wo  kubaka umuhanda uzabuhuza n’u Burayi n’Afurika.

Ni umushinga mu Cyongereza bise The Belt and Road Initiative.

Abanya Libya banze kuzasigara inyuma  begera u Bushinwa babusaba ko nabo batazahezwa kuri ayo mahirwe.

Libya ya nyuma ya Khadafi ihishiye abaturage bayo byinshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version