Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Mezi Abiri Mu Majyaruguru Abantu 339 Bafatiwe Muri Magendu- Polisi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Mu Mezi Abiri Mu Majyaruguru Abantu 339 Bafatiwe Muri Magendu- Polisi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 November 2024 9:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ACP Boniface Rutikanga
SHARE

Mu kiganiro giherutse guhuza Polisi n’itangazamakuru mu Ntara y’Amajyaruguru, hatangarijwemo ko hagati ya Kanama na Ukwakira, 2024 abantu 339 bafatiwe muri magendu, abagera kuri 239 muri bo bakaba abo muri Burera.

Ishami rya Polisi rishinzwe inozabubanyi n’itangazamakuru riri guhura n’abanyamakuru bakorera mu Ntara zitandukanye bakaganira uko imikoranire yakomeza kunozwa.

Ibiganiro kandi bijyanirana no kurebera hamwe uko umutekano wifasha mu Ntara zitandukanye.

Imibare ubuvugizi bwa Polisi bwahaye abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru igaragaza ko mu mezi abiri yavuzwe haruguru, hafashwe abantu  214 bakurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge, 146 bafatiwe mu bujura, 85 bakurikiranwaho gukubita cyangwa gukomeretsa, hafatwa abandi 32 bakekwaho  gusambanya abana 32 na n’abantu 16 bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yashimye imikoranire hagati y’Urwego avugira n’itangazamakuru, avuga ko ari myiza kandi izakomeza.

Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru barahari igihe cyose kandi n’ubwo hariho ubufatanye mu gutangaza amakuru, ikigamijwe ni uko amakuru agera kure hashoboka, Abanyarwanda bakayamenya kugira ngo habeho ubufatanye mu kwiyubakira u Rwanda twifuza ruzira icyaha.

Yongeye ho ko ishami rya Polisi ayoboye rizakomeza gukorana n’abanyamakuru kugira ngo bahabwe amakuru bakeneye n’igihe bayakenereye.

Yaboneyeho kubwira abanyamakuru ko hari ahantu hatandukanye Polisi ishyira amakuru bityo ko bashobora kuyahashakira igihe basanze ari ngombwa.

Ati: “ Polisi y’u Rwanda ikoresha imbuga zitandukanye zirimo X, YouTube, Tiktok, Instagram, Facebook na Website y’amakuru mu rwego rwo gusakaza amakuru”.

ACP Rutikanga yavuze ko bibujijwe gutangaza ibihuha.

Yasabye abanyamakuru gukomeza gukorana na Polisi no guharanira ko ibyaha bicika, ibihungabanya umutekano bigakurwaho.

Ibyo birimo ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, magendu n’ubusinzi cyane cyane mu rubyiruko.

Mu biganiro byayo n’itangazamakuru, Polisi yatangiriye mu Ntara y’Amajyepfo, bibera mu Karere ka Huye.

TAGGED:AmajyarugurufeaturedHuyeIbiyobyabwengeMagenduPolisiRutikanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Musanze: Umwana W’Imyaka 12 ‘Urera’ Barumuna Be ARATABAZA
Next Article Icyizere Ni Cyose Ko u Rwanda Ruzakira Formula 1
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?