Mu kiganiro giherutse guhuza Polisi n’itangazamakuru mu Ntara y’Amajyaruguru, hatangarijwemo ko hagati ya Kanama na Ukwakira, 2024 abantu 339 bafatiwe muri magendu, abagera kuri 239 muri bo bakaba abo muri Burera.
Ishami rya Polisi rishinzwe inozabubanyi n’itangazamakuru riri guhura n’abanyamakuru bakorera mu Ntara zitandukanye bakaganira uko imikoranire yakomeza kunozwa.
Ibiganiro kandi bijyanirana no kurebera hamwe uko umutekano wifasha mu Ntara zitandukanye.
Imibare ubuvugizi bwa Polisi bwahaye abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru igaragaza ko mu mezi abiri yavuzwe haruguru, hafashwe abantu 214 bakurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge, 146 bafatiwe mu bujura, 85 bakurikiranwaho gukubita cyangwa gukomeretsa, hafatwa abandi 32 bakekwaho gusambanya abana 32 na n’abantu 16 bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yashimye imikoranire hagati y’Urwego avugira n’itangazamakuru, avuga ko ari myiza kandi izakomeza.
Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru barahari igihe cyose kandi n’ubwo hariho ubufatanye mu gutangaza amakuru, ikigamijwe ni uko amakuru agera kure hashoboka, Abanyarwanda bakayamenya kugira ngo habeho ubufatanye mu kwiyubakira u Rwanda twifuza ruzira icyaha.
Yongeye ho ko ishami rya Polisi ayoboye rizakomeza gukorana n’abanyamakuru kugira ngo bahabwe amakuru bakeneye n’igihe bayakenereye.
Yaboneyeho kubwira abanyamakuru ko hari ahantu hatandukanye Polisi ishyira amakuru bityo ko bashobora kuyahashakira igihe basanze ari ngombwa.
Ati: “ Polisi y’u Rwanda ikoresha imbuga zitandukanye zirimo X, YouTube, Tiktok, Instagram, Facebook na Website y’amakuru mu rwego rwo gusakaza amakuru”.
ACP Rutikanga yavuze ko bibujijwe gutangaza ibihuha.
Yasabye abanyamakuru gukomeza gukorana na Polisi no guharanira ko ibyaha bicika, ibihungabanya umutekano bigakurwaho.
Ibyo birimo ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, magendu n’ubusinzi cyane cyane mu rubyiruko.
Mu biganiro byayo n’itangazamakuru, Polisi yatangiriye mu Ntara y’Amajyepfo, bibera mu Karere ka Huye.