Yvonne Makolo Yahawe Inshingano Ku Rwego Mpuzamahanga

Umunyarwandakazi Yvonne Makolo usanzwe uyobora Ikigo cy’u Rwanda cy’ubwikorezi bw’indege, Rwandair, yagizwe umuyobozi w’Ihuriro mpuzamahanga ry’ibigo bitwara abagenzi mu ndege.

Iryo huriro ryitwa International Air Transport Association,  IATA.

Abaye umuyobozi w’iri huriro wa  81, akaba ari nawe mugore wenyine utorewe uyu mwanya kuva iri huriro ryashingwa.

Makolo yagize ati: “ Nishimiye guhabwa izi nshingano zikomeye ari nziza. Iri Huriro rigira uruhare rugaragara mu kuzamura imikorere y’ibigo bitwara abantu mu ndege, byaba ibito cyangwa ibinini kandi aho baba hari hose ku isi bafatwa kimwe”.

- Advertisement -

Yvonne Manzi Makolo Andrew ni Umunyarwandakazi waminuje mu ikoranabuhanga mu itumanaho, Information Technology.

Yakoze aka kazi mu Rwanda no muri Canada.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version