Mu Mibare: Uko Murandasi Ikoreshwa N’Abanyarwanda

Muri Mutarama, 2022, abatuye u Rwanda bari abantu Miliyoni 13.44. Abenshi ni ab’igitsina gore kuko bangana na 50.8% mu gihe ab’igitsina gabo ari 49.2%.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka kandi Abanyarwanda bangana na 17.8% babaga mu mijyi mu gihe abasigaye bangana na 82.2% babaga mu cyaro.

Murandasi ni nke mu Banyarwanda…

Urubuga rwitwa datareportal.com ruvuga ko kugeza muri Mutarama, 2022, Abanyarwanda bangana na Miliyoni  3.54 ari bo bakoreshaga murandasi.

- Advertisement -

Imibare ivuga ko murandasi yari iri kuri 26.3% mu kwegerezwa abaturage, ibyo bita ‘internet penetration.’

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo kitwa Kepios buvuga ko abakoresha murandasi mu Rwanda biyongereyeho hejuru ya 3.7% hagati y’umwaka wa 2021 n’umwaka wa 2022.

Iyo ugereranyije n’uko byari bimeze mu ntangiriro z’umwaka wa 2021, usanga mu ntangiriro z’umwaka wa 2022 hari abantu bagera kuri miliyoni 9.90 bamaze ibyumweru runaka bya Mutarama, 2022 bari ‘offline.’

Barangana na 73.7% ugeraranyije  n’abandi bake bari bari ‘online.’

Abahanga bavuga ko ingaruka za COVID-19 zakanguye Abanyarwanda benshi basanga kudakoresha murandasi haba kuri telefoni zigendanwa cyangwa kuri mudasobwa, ari ‘ukunyagwa zigahera.’

Byatumye muri iki gihe abakoresha murandasi bariyongereye ugereranyije n’ibyo imibare yavuzwe haruguru igaragaza n’ubwo nta yindi mishya iratangazwa ku rubuga datareportal.com.

Mu ntangiriro za 2022, abantu ibihumbi 927.5 nibo bakoreshaga imbuga nkoranyambaga, aba bangana na 6.9% by’Abanyarwanda bose.

Ikigo Kepios ivuga ko aba biyongereyeho abantu 78,000 ni ukuvuga 9,1% hagati ya 2021 na 2022.

Ni ngombwa kumenya ko Abanyarwanda benshi bakoresha Facebook.

Imibare itangwa n’Ikigo Meta ivuga ko muri Mutarama, 2022, Abanyarwanda ibihumbi 696.3 aribo bakoreshaga Facebook.

Bivuze ko ngo iyi mibare yazamutseho 5.2% mu ntangiriro y’umwaka wa 2022.

Facebook yihariye 19,7% bya murandasi yose yakoreshejwe  mu Rwanda, hatitawe ku myaka yabayikoresheje.

Abenshi kandi mu Banyarwanda bakoresheje Facebook mu ntangiriro z’umwaka wa 2022 ni ab’igitsina gabo kuko bihariye 64.4% mu gihe abangana 35.6% ari ab’igitsina gore.

Imwe mu mpamvu zasobanura ibi, ni uko no muri rusange ab’igitsina gore badatunze ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho ndetse bakagira n’ingorane zo kutagira aho bakura amafaranga atuma bagura murandasi, ibyo bita kugura mega.

Instagram

Meta itangaza ko mu mezi abanza y’umwaka wa 2022, Abanyarwanda bakoreshaga urubuga rwa Instagram bari abantu ibihumbi 309.8.

Bivuze ko aba bantu bangana na 2.3 by’abatuye u Rwanda bakoresha murandasi.

Ku rundi ruhande, hari abantu Instagram yabujije kuyikoresha mu buryo busesuye, abo bakaba bafite myaka 13 kuzamura mu rwego rwo kwanga ko yahinduka urubuga bakoresha ibitemewe n’amategeko cyangwa bibangamiye imico runaka  y’abandi baturage.

Ubu ngo iyi mibare yazamutseho byibura 8.8% ugeraranyije n’uko byahoze mu mwaka wa 2021, ubwo abantu bari bakiva muri Guma mu rugo, kubona amafaranga yo kugura murandasi ihagije bitarasubira neza mu buryo.

Muri abo kandi ngo abenshi bari ab’igitsina gabo kuko banganaga na 63.3% n’aho abangana na 36.7% ari ab’igitsina gore.

Facebook Messenger yo yakoreshejwe n’abaturage ibihumbi 107.0 mu ntangiriro z’umwaka wa 2022.

LinkedIn

Datareportal.com ivuga ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2022 abaturage b’u Rwanda banganaga n’ibihumbi 260.8, muri bo abangana na 64.7% ni ab’igitsina gabo mu gihe abangana a 35.3 bari ab’igitsina gore ari bo bakoresheje LinkedIn.

Abakoresha Twitter mu Rwanda mu mwaka wa 2022

Iyo urebye imibare itangwa n’ikigo twavuze haruguru, usanga urubuga rwa Twitter ari rwo rukoreshwa n’abantu bake.

Mu mezi ya mbere y’umwaka wa 2022, Abanyarwanda 162.3 nibo bakoreshaga Twitter.

Ni umubare ungana na 1.2% by’Abanyarwanda bose bakoresha imbuga nkoranyambaga.

N’ubwo ari uko bimeze ushingiye ku mibare itangwa n’abashakashatsi twavuze haruguru, ni ngombwa kuzirikana ko imibare y’abakoresha murandasi izamuka mu bihe bitandukanye kubera ko hari abantu benshi bagura telefoni zikoresha murandasi bagasanga ari ngombwa kujya ku mbuga nkoranyambaga.

Hagati aho ariko, mu Rwanda haherutse kubera inama yigaga aho u Rwanda rugeze ruha abarutuye murandasi.

Umuyobozi w’ikigo RICTA, gishinzwe gukwiza murandasi no kurinda indangarubuga ya RW witwa Madamu Grace Ingabire aherutse kuvuga ko ikintu ikigo ayoboye giharanira muri iki gihe, ari ugufasha Leta n’abafatanyabikorwa bayo gufasha abantu bose kubona murandasi ihendutse kandi izakoreshwa kugira ngo ibere bose amahirwe yo kwiteza imbere.

Ingabire ati: “ Twiyemeje ko iyi nama izatuma twungurana ibitekerezo bituma mu gihe kizaza buri wese azabona murandasi imuhagije kugira ngo ayikoreshe mu nyungu ze z’igihe kizaza.”

Minisitiri w’ikoranabuhanga mu Rwanda witwa Ingabire Paula Musoni nawe yunze mu rya  Grace avuga ko nta muntu wagombye kubaho adafite murandasi.

Minisitiri Ingabire avuga ko kugira murandasi ari uburenganzira bwa buri wese, ikibazo gisigaye kikaba icyo kumuha uburyo yayigeraho.

Minisitiri Paula Musoni Ingabire

Ku rundi ruhande ariko, abitabiriye iriya nama berekanye ko hakiri ikibazo cy’uko murandasi ihenze kandi ikaba itaranagira umutekano usagambye.

Alexis Ntare ukora muri Rwanda ICT Chamber yabajije abo muri RURA impamvu hari abakiliya batarashobora kwishyura bakoresheje murandasi mu buryo buboroheye, ugasanga ntiyihuta.

Abahanga mu ikoranabuhanga babyita internet fragmentation.

Uwari uhagarariye RURA yavuze ko muri rusange ikigo yari ahagarariye gikora uko gishoboye kugira ngo abatanga serivisi za murandasi babikore neza mu buryo bushimishije.

Mu rwego rwo kugabanya ibi bibazo, hari iminara ifasha mu gukwirakwiza murandasi hirya no hino mu Rwanda.

Iyi nama ibaye nta gihe kinini gishize mu Rwanda habereye indi nama mpuzamahanga yafunguwe na Perezida Paul Kagame yareberaga hamwe uko ikoranabuhanga rihagaze n’icyakorwa ngo urubyiruko rwa Afurika rukomeze guteza imbere uru rwego.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rw’Afurika hari byinshi ruzi mu ikoranabuhanga ariko ngo rukeneye kubona aho rushyirira mu bikorwa ibyo rwize.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version