Rwanda: Abayobora Amashuri Barasabwa Kuyabungabungira Umutungo

Imwe mu ngingo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente aherutse kugarukaho mu kiganiro yagiranye n’abarimu bari baje kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abarimu ni ugucunga neza umutungo w’ibigo by’amashuri.

Yari yahuriye n’abo barimu muri BK Arena, bakaba bari abarimu 7000 baje bahagarariye abandi hirya no hino mu Rwanda.

Nyuma yo kubagezaho ijambo yari yabageneye, yagiranye nabo ikiganiro cyagarutse ku byo bifuzaga ko byanozwa kugira ngo akazi kabo karusheho koroha.

Nawe yabibukije ko bagomba gukomeza gukurikiza imyitwarire iboneye ndetse asaba abayobora ibigo by’amashuri kwirinda ko byahomba, bagakomeza kubicungira hafi.

Minisitiri w’Intebe yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri  gukurikiza amabwiriza yose yashyizweho na Minisiteri y’uburezi harimo ayo kuringaniza amafaranga y’ishuri nk’uko byatangajwe mu gihe gishize.

Hari amakuru avuga ko hari ibigo by’amashuri bisaba ababyeyi andi mafaranga arenze kuyo  Guverinoma yemeje ko bagomba gutanga hanyuma nayo ikabunganira.

Kuwa 14 Nzeri 2022 nibwo Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’uburezi yatangaje  amabwiriza agena uruhare rw’ababyeyi mu myigire y’abana babo haba mu mashuri y’incuke, amashuri abanza, amashuri yisumbuye ya Leta cyangwa akorana na Leta ku bw’amasezerano bafitanye.

Minisiteri y’uburezi ivuga ko ayo mabwiriza agamije korohereza ababyeyi mu burezi bw’abanyeshuri babo biga mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta n’akorana nayo.

Ukurikije uko iyi nyandiko ibiteganya, ariya mabwiriza agomba gushyirwa mu bikorwa guhera mu gihembwe cya 1 cy’umwaka w’amashuri 2022/2023 cyatangiye Taliki  26, Nzeri 2022.

Aya mabwiriza agaragaza ko umusanzu w’umubyeyi ufite umwana wiga mu mashuri y’incuke ari Frw 975 ku gihembwe.

Ngo ni  amafaranga ashobora kunganira umwana mu ifunguro rya saa sita.

Ibindi umubyeyi asabwa harimo kugenera umwana umwambaro w’ishuri n’ibindi bikoresho by’ishuri.

Mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye k’umunyeshuri wiga ataha, uruhare rw’umubyeyi ni Frw 19.500 ku gihembwe n’aho kuwiga acumbikiwe umusanzu ntarengwa ni Frw  85,000.

Kuri yo hazajya hiyongeraho umwambaro w’ishuri, ibikoresho byo ku meza, ibikoresho by’isuku, ibiryamirwa, inzitiramubu, amakarita y’ishuri n’ubwishingizi,

Amabwiriza ya MINEDUC avuga ko igihe ‘bibaye ngombwa’ inama y’Inteko rusange y’ababyeyi ikemeza ko hari ibikenewe kongerwa , ibyo byongerewe ntibigomba kurenza Frw 7,000.

Icyitonderwa muri aya mabwiriza ni uko ngo abayobozi b’amashuri bagomba kuyashyira mu bikorwa uko yanditse ‘nta kunyuranya nayo.’

Mu rwego rwo gushimangira iyi ngingo, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente nawe yongeye kubyibutsa abarimu n’abayobora amashuri ababwira ko ariya mabwiriza agomba gukurikizwa uko ari.

Ku rundi ruhande, Ngirente yabwiye abarimu ko Guverinoma y’u Rwanda ishyigikiye byimazeyo umwuga w’ubwarimu kandi izakomeza guha agaciro uruhare rukomeye umwarimu agira mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasabye abayobora ibigo kwirinda gusesagura umutungo wabyo no kuremerera ababyeyi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version