Abamotari B’i Rubavu Baravugwaho Gukorana N’Abanyabyaha

Abashinzwe umutekano ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze bavuga ko hari abamotari bakorana n’abinjiza ibiyobwenge na magendu biva muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo babizana mu Rwanda.

Kubera ko Moto ari igikoresho cyo gutwara abantu n’ibintu kihuta kandi gishobora guca ahandi hato mu buryo bworoshye, hari bamwe my bamotari bafatanya n’abinjiza ibiyobyabwenge, ababikwirakwiza n’ababigurisha.

Inzego z’umutekano cyane cyane Polisi y’u Rwanda zihora zifata bamwe muri bo zibakurikiranyeho gukorana n’abakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge cyangwa bwa magendu.

Hari abo Polisi ihagarika ntibabikore, abandi bagasiba ibirangamoto(plaque) binyuze mu ukubisiga irangi, kubitwikiriza impapuro zimatira…byose bakabikora mu rwego rwo guhuma abapolisi amaso ngo ntibamenye iyo moto iyo ari yo.

- Advertisement -

Ngo bituma na cameras zifotora abarengeje umuvuduko wa 60km zibahusha.

Mu rwego rwo kuburira abamotari no kubibutsa ko gukurikiza amategeko biri mu nyungu zabo, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryaganiriye n’ab’ i Rubavu ribasaba kuzibukira iyo myitwarire.

Basabwe gushyira imbere umutekano bagakorana na Polisi n’izindi nzego z’umutekano mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu; Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Karega, yabibasabye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ugushyingo, 2022 mu nama yamuhurije hamwe n’abamotari 400 bakorera mu Murenge wa Gisenyi.

SP Karega yabibukije ko bagomba kutarebera ibyahungabanya umutekano, ahubwo bakihutira kubimenyesha inzego z’umutekano.

Ati: “Hari bamwe muri mwe bakorana n’abakora ubucuruzi bwa magendu, abacuruza ibiyobyabwenge n’abajura; ndetse bamwe bamaze gufatwa bagezwa mu butabera. Igihe ni iki rero ko muhitamo neza mugaca ukubiri no gutwara abanyabyaha cyangwa ibicuruzwa bya magendu ahubwo mugatanga amakuru.”

Yabibukije ko igihe bahagaritswe n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda baba bagomba kubyubahiriza.

Biyemeje gukorana na Polisi mu ukurwanya abica amategeko

Ngo kwiruka no gushaka gukwepana na Polisi bibashyira mu kaga karimo no kuba batakaza ubuzima.

Mu Murenge wa Rubavu aho abo bamotari  bakorera, haherutse gufatirwa magendu y’inzoga zifite agaciro ka miliyoni Frw 50 zari ziri mu modoka ya FUSO.

Hari abavuga kugeza ubu iyo ari yo magendu ihenze yafatiwe icyarimwe igafatirwa ahantu hamwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version