Mu Mujyi Wa Kigali Hagiye Kuzanwa Bisi Zikoresha Amashanyarazi

Mu gihe kitaratangazwa arko cya vuba, mu mujyi wa Kigali hazatangira gukoreshwa bisi zikoresha amashanyarazi. Ni mu rwego rwo kurushaho kurengera ibidukikije ariko n’ikibazo cya bisi nke zitwara abagenzi kikagabanuka.

Ku ikubitiro hazaza bisi 200.

Amasezerano yo kuzana izi modoka yaraye ashyizweho umukono n’ubuyobozi bukuru bw’Umujyi wa Kigali, ubw’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, ndetse n’ubw’ikigo Vivo Energy kizafasha u Rwanda gutunga no kwita kuri izi bisi zizaba ari iza mbere zigeze mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo.

Mu bika by’ayo masezerano, harimo ko ikigo Vivo Energy kizafasha u Rwanda mu kwita kuri izo bisi no kuzubakira aho zizajya zongerera amashanyarazi mu byuma biyabika bita batteries.

- Advertisement -

Mu Rwanda hari hasanzwe moto zikoresha amashanyarazi ndetse n’imodoka nto zikoresha amashanyarazi ariko zikifashisha na lisansi.

Bazita hybrids.

Mu minsi mike ishize, hari bamwe  mu bafite izo modoka babwiye itangazamakuru ko ikibazo bagihura nacyo ari uko nta hantu hahagije ho kuzicaginga hahari.

Ubuyobozi buvuga ko iki kibazo kizakemuka gahoro gahoro bitewe n’uburyo abashoramari bazitabira kuzana izo modoka, bikagabanya igiciro cyazo kandi n’ibikoresho zikenera ngo zinywe amashanyarazi nabyo bikaziyongera.

Umushinga wo kuzana bisi zikoresha amashanyarazi muri Kigali watangijwe nyuma y’inyigo yakozwe na Minisiteri y’ibikorwa remezo, Umujyi wa Kigali n’ubuyobozi bwa Vivo Energy.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere Clare Akamanzi avuga ko biba byiza kurushaho iyo umushoramari wari usanzwe ukorera mu Rwanda, ahisemo kongera ishoramari yahakoreraga.

https://twitter.com/RDBrwanda/status/1671963084754223105?s=20

Ngo ni ibintu byo kwishimira kandi u Rwanda ruzakomeza gufasha abashoramari nk’abo kugera ku ntego zabo mu nyungu zabo ariko cyane cyane mu nyungu z’Abanyarwanda bose muri rusange.

Vivo Energy ni ikigo cy’ubucuruzi kinini gitanga ingufu zitwara ibinyabiziga zirimo n’izikomoka kuri petelori.

Ni cyo gicunga ibigo nka Shell.

Muri Afurika gikorera mu bihugu 23 kikagira abakozi 2,800.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version