Biden Yise Xi Umunyagitugu, Ubushinwa Buti: ‘Uwo Ni Umwanduranyo’

Nyuma gato y’uko Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken arangije urugendo yakoreraga Beijing, Perezida Biden yavuze ko mugenzi we uyobora Ubushinwa ari ‘umunyagitugu’.

Biden ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gukusanya amafaranga giheruka kubera i California, yavuze ko Perezida Xi yatunguwe kandi ababazwa cyane no kubona igipirizo cy’ubutasi cy’Ubushinwa( spy ballon) cyari mu kirere cy’Amerika cyararashwe n’indege y’intambara.

Ni ubwa mbere Perezida Biden yavuze  kuri Xi jinping nk’umuntu ku giti cye, akamuvugaho amagambo ab’i Beijing bafashe nk’umwanduranyo.

Ubwo yari avuye kuganira na bagenzi be bo mu Bushinwa uko umubano wakongera kuba mwiza, Blinken yavuze ko n’ubwo ibyabaye kuri kiriya gipirizo byababaje Abashinwa, ngo ibyo byagombye kurangira, ahubwo ibihugu byombi bikita ku nyungu bisangiye mu gihe kiri imbere.

Ibi ariko ntibyatinze kuzanwamo kirogoya n’amagambo ya Biden wise Xijinping ‘umunyagitugu’.

Biden yavuze ko kuba Xi yarababajwe n’iraswa cya kiriya gikoresho cy’ubutasi ari uko atatekerezaga ko hari uwakirasa.

Ngo uko niko abanyagitugu bose bitwara iyo batunguwe.

 Mu gukomeza amagambo, Biden yunzemo ko Ubushinwa muri iki gihe bufite ibibazo by’ubukungu bitabworoheye.

Ubushinwa bwagize icyo bubivugaho…

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa witwa Mao Ning yavuze ko imvugo ya Biden ari imvugo nyandagazi, igaragaza umuyobozi utazi gushyira mu gaciro.

Madamu Mao Ning

Ning yavuze ko ibyo Biden aherutse kuvuga, byerekana ko yakoze nkana Ubushinwa mu jisho kandi ko byakomye mu nkokora umurongo w’ububanyi n’amahanga ibihugu byombi byari bitangiye gushyiraho.

Ku rundi ruhande hari abavuga ko ibyo Blinken yemeranyije na Xi jinping ubwo aheruka mu Bushinwa ari ingingo zikomeye zigomba kubungwabungwa kugira ngo hatazagira igikoma rutenderi intambara ikavuka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version