U Rwanda Ruvuga Ko Kera Kabaye UN Yemeje Ko FDLR Ikorana Na Kinshasa

Ibiro by’Umuvigizi wa Guverinoma y’u Rwanda byatangaje ko u Rwanda rwishimiye ko kera kabaye ibyo rwavuze ko FDLR ikorana na Leta y’i Kinshasa, amahanga akagira ngo ni ayarwo, noneho raporo y’inzobere za UN nayo yabyemeje.

Yolande Makolo uvugira Guverinoma y’u Rwanda avuga ko inshuro nyinshi kandi mu buryo butandukanye, u Rwanda rwabwiye amahanga ko hari amakuru atagibwaho impaka yemeza ko ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bukorana mu buryo butaziguye n’abarwanyi ba FDLR.

FDLR ni umutwe w’inyeshyamba zirimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse n’abandi bahuje ingengabitekerezo yayo.

Makolo avuga ko muri raporo y’impuguke za UN, harimo ingingo zemeza ibyo u Rwanda rwavuze kenshi birimo ko i Kinshasa baha FDLR intwaro, amafaranga n’ubufasha mu bya politiki kugira ngo ikomeza igire imbaraga ari ukuri.

- Advertisement -

Avuga ko ubwo bufasha butuma u Rwanda rugira impungenge ku mutekano warwo.

Ati: “ Ibyo byose hamwe n’ibindi bikubiye muri iyo raporo byerekeranye n’imikoranire hagati ya FDLR n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bitera u Rwanda impungenge ku mutekano warwo”.

Yolande Makolo avuga ko ibikubiyemo kandi bihuje n’ibimaze amezi runaka bibaye ubwo ingabo za DRC zarasaga ku butaka bw’u Rwanda ndetse indege z’intambara z’iki gihugu zikavugera ikirere cyarwo.

Abajijwe icyo avuga ko bika by’iriya raporo bishinja u Rwanda guha inkunga M23, Makolo yavuze ko intego y’u Rwanda ari ukurinda imipaka yarwo.

Yabwiye umunyamakuru wa RBA ko iyo ari yo ntego y’u Rwanda ikomeye kurusha izindi zose zatekerezwa.

Mu mvugo yumvikanisha gukomera ku ijambo, Makolo yavuze ko u Rwanda ruzarinda ubusugire bwarwo mu buryo bwose bushoboka, bwaba ubwo gukumirira umwanzi iyo aherereye, cyangwa kumwivuna igihe yaruteye.

Ati: “ Iyi niyo mpamvu muri Gashyantare, 2023; twavuze ko twongereye imbaraga za gisirikare ku mipaka yacu kugira ngo dukumire ko hari ibyaturuka hakurya bikaza kudukoroga”.

Avuga ko u Rwanda rudashaka ko hari ikintu icyo ari cyo cyose cyasenya, mu buryo runaka, ibyo rwagezeho.

Ku ngingo y’uko muri iriya raporo harimo amazina y’abasirikare bakuru muri RDF bavugwa kugira uruhare mu gufasha M23, Yolande Makolo yasubije ko ibyo ari ibyo  ari ‘ibifitirano’.

Avuga ko nta shingiro na rito bifite bityo ko nta muntu ukwiye kubiha agaciro.

Abajijwe icyo akeka cyaba kihishe inyuma ya raporo nyinshi( harimo n’iri kuvugwa muri iyi nkuru) zashinje u Rwanda gufasha M23, Yolande Makolo yavuze ko atajya mu byo kumenya icyihishe inyuma ya raporo yakozwe n’abo muri UN, ariko ko icyagaragaye ari uko ubutegetsi bw’i Kinshasa budashoboye gukemura ibibureba.

Avuga ko bibabaje kuba mu gihe habura amezi make ngo muri DRC habe amatora y’Umukuru w’igihugu, ubutegetsi bw’iki gihugu butari kwisuganya ngo buyategure ahubwo bugatinda mu gushinja abaturanyi ibinyoma.

Kuri Makolo, amagambo nk’ayo atuma n’umuhati wari warashyizweho ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwa DRC, uta agaciro.

Ikindi ngo yerekana ko i Kinshasa badashoboye gukemura ibibazo byabo ahubwo bashakira urwitwazo ahandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version