Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Mujyi Wa Kigali Hari Umuhanda Wagenewe Abana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mu Mujyi Wa Kigali Hari Umuhanda Wagenewe Abana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 May 2022 11:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Nyarugenge ahitwa mu Biryogo ku muhanda KN113 St Umujyi wa Kigali wahashyize umuhanda mugari kandi ukozwe neza uriho ibishushanyo ugenewe abana. Ni ahantu hakomye ibinyabiziga byose bitemerewe gucamo.

Inkuta z’inzu zikikije uwo muhanda zishushanyijeho ibinyugunyugu n’utundi tuntu dushishikaje amaso y’abana kugira ngo bashobore gukina kandi bigakangura ubwenge bwabo.

Kuri Twitter Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwanditse buti: “…Umwana NiUmutware: Agace k’umuhanda KN 113 St mu Biryogo, Umujyi wa Kigali wakageneye abana bityo ibinyabiziga bikaba bibujijwe kuhanyura…”

Umujyi wa Kigali uvuga ko ishyirwaho ry’uriya mujyi ryagizwemo uruhare n’abana batanze ibitekerezo by’uburyo hatakwa mu buryo bishimiye.

Umuhanda ugenewe abana nta kinyabiziga na kimwe cyemerewe kuhagera

Ngo abana babonye ko ibyifuzo byabo byashyizwe mu bikorwa.

Imwe mu mpamvu yo kuvugura imiturire mu duce tw’akajagari, harimo no gushyiraho ahantu hatekanye kandi habereye abana mu gukina, gushushanya no gusabana n’abandi.

Hagati aho kandi mu minsi micye iri imbere abana bahagarariye abandi bazahura baganire n’abayobozi babo uko imibereho yabo yarushaho kuba myiza.

Biteganyijwe ko mu minsi hari inama bazagirira mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ndetse kuri uyu wa Gatatu bavazaganira n’abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, bikazakorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Bemerewe gukina, gushushanya…bakisanzura nta bwoba bw’ikinyabiziga
Abana bakunda ibinyugunyugu
Baricara bakabaganiriza. Abantu bakuru bagomba kuba hafi y’abana
Arigana utunyugunyugu
Bari mu kigero cy’imyaka itandukanye
Peace and Love
Ushoboye kunyonga igare arabikora, usunitse ipine nawe ni uko…bose bakabikora ntacyo bikanga
TAGGED:featuredKigaliNyarugengeUmujyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyanza: Umupadiri Wo Ku Mayaga Akurikiranyweho Ingengabitekerezo Ya Jenoside
Next Article Basabwe Kongera Imbaraga Mu Kurinda Abangavu Gutwara Inda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Ingengabihe Y’Umwaka Utaha W’Amashuri Yatangajwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

Uganda: Umwe Mu Bakire Bakomeye Yiciwe Mu Biro Bye

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?