Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Mujyi Wa Muhanga Bamaze Igihe Mu Icuraburindi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mu Mujyi Wa Muhanga Bamaze Igihe Mu Icuraburindi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 August 2022 11:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hagiye gushira amezi atatu hari ibice by’Umujyi wa Muhanga bitamurikirwa n’amatara kubera ko nta mashanyarazi ayabamo. Ibice bitamurikirwa ni iby’ahitwa mu Kibiligi, Ruvumera n’aho bita mu Giperefe.

Aha ni mu Kagari ka Gahogo n’Aka Gitarama mu Murenge wa Nyamabuye.

Ibi bituma abahatuye bahorana ubwoba bw’ibisambo n’abandi bagizi ba nabi.

Iri curaburindi rituma abajura babambura telefoni, ibikapu amafaranga n’ibindi baba bavanye mu isoko.

Basaba ubuyobozi bwa Sosiyete ishinzwe ingufu (REG) muri Muhanga  ko bwasana ayo matara bakajya bagenda babona aho bajya bityo bakumva ko batekanye mu rugero runaka.

Uyu mutekano uzatuma barushaho gukora amasaha menshi.

Umwe muri bo yabwiye bagenzi bacu b’UMUSEKE ko ibisambo bibyaza umusaruro iryo curaburindi bikabambura.

Yitwa Bucyedusenge Alodie.

Yagize ati: “Ubuyobozi budukize ibisambo kuko byitwikira umwijima bikatwambura ibyacu twaruhiye.”

Agaya ubuyobozi bw’aho atuye ndetse n’ubwa REG kuba barabonye ikibazo bakakirenza ingohe, kikaba kimaze amezi atatu..

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric yabwiye UMUSEKE ko amatara acanira Umujyi yazimye bitewe na ‘transfo’ yahiye.

Ngo gutinda kuyakoresha byatewe n’uko iki kibazo  cyahuriranye nuko ingengo y’imari y’Akarere yari hafi kurangira!

Ati “Tugiye gusimbuza iyo ‘transfo’ yahiye tugure indi nshya. Dutegereje igisubizo REG izaduha kuko niyo ibifite mu nshingano, kandi Akarere kemeye kuyishyura mu bushobozi gafite.”

Yunzemo  ko hari andi matara yo ku muhanda mugari yazimye batangiye gusimbuza bahereye ahitwa muri Rugeramigozi bakaba bageze ku matara ari imbere ya Gereza ya Muhanga.

 Ngo  gusana amatara bizakomeza kugera ahitwa mu Cyakabiri.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ingufu mu Karere ka Muhanga, Mukaseti Rosine avuga ko hari itsinda ry’abatekinisiye bohereje kugira ngo bagenzure inyigo Akarere kakoze mbere y’uko batanga ibikoresho.

Kugeza ubu hari Transfo ebyiri zo mu Mujyi wa Muhanga zidakora.

TAGGED:AmashanyaraziMuhangaUmujyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwanda Baba Hanze Bashyira $ Menshi Mu Kuruteza Imbere
Next Article FDLR Iri Kwinjiza Abandi Barwanyi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ambasaderi Busabizwa Asanga Ubutwari Atari Amagambo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Bigoranye Police FC Yakuye Ku Izima APR FC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?