Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Mujyi Wa Muhanga Barataka Amazi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mu Mujyi Wa Muhanga Barataka Amazi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 September 2022 9:06 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abaturage b’Umujyi wa Muhanga bavuga ko amazi yabaye macye kandi ko ari ikibazo kimaze igihe.  Bamwe muri bo bavuga ko bitangaje kuba hirya no hino hari ibigega ariko bigasa n’aho ari umutako kuko nta mazi bibaha  kandi ubusanzwe ari ko kamaro kabyo.

Ikindi ni uko mu myaka yashize, amazi bari bafite yari ahagije ariko muri iki gihe bikaba byarahindutse.

Umwe mu bahatuye witwa Chantal yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo gitangiye kugaragara vuba aha.

Avuga ko hari ubwo hashira iminsi ine nta mazi bafite, bakiyambaza ay’akabande.

Atuye mu Mudugudu wa Nyarucyamo ya 3 mu Kagari ka Gahogo.

Abenshi mu baturage bataka kubura amazi ni abo mu Kagari ka Gifumba, aka Gitarama, aka Ruli n’aka Makera hose hakaba ari mu Mujyi wa Muhanga.

Umuyobozi wungurije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga witwa  Bizimana Eric avuga  ko iki kibazo cy’abaturage batabonera amazi ku gihe ‘bakizi’.

Avuga ko impamvu ibitera ari uko muri iki gihe abatuye Umujyi wa Muhanga biyongereye ugereranyije n’igihe ibikorwa by’amazi byawushyiriwemo.

Icyakora ngo ni ikibazo bari gushakira umuti urambye binyuze mu kubaka urundi ruganda rutunganya amazi rwa Kagaga.

Ni uruganda ruzubakwa mu rugabano rw’Umurenge wa Kabacuzi n’Umurenge wa Cyeza ku mugezi wa Bakokwe.

Ngo uruganda rusanzwe ruha amazi abaturage b’Umujyi wa Muhanga rwa Gihuma rurashaje kuko rumaze imyaka 30 rwubatswe.

Umuyoboro w’amazi mushya niwuzura uzaha amazi abaturage barenga 75,000 batuye Umujyi wa Muhanga.

Uruganda rusanzwe ruha amazi abaturage b’Umujyi wa Muhanga rutanga Metero kibe 4000 ariko urundi ruri kubakwa nirwuzura ruzatanga izindi metero kibe 22000 rukazuzura mu mpera za 2023.

Amazi azatangwa na ruriya ruganda, yitezweho kuzahaza abatuye  ingo 2000.

Imibare ivuga ko abafite amazi meza mu Karere ka Muhanga  bagera kuri 68%, mu gihe abafite amashanyarazi mu ngo zabo bangana na 60%.

Umuyoboro mushya w’amazi uri kubakwa ngo uzahe abatuye Muhanga amazi uzuzura utwaye Miliyari Frw 3.

TAGGED:AkarereAmashanyaraziAmaziMuhanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ni Nde Ukwiye Kubazwa Iby’Ubucucike Bukabije Mu Magereza Y’U Rwanda?
Next Article Nobelia Tower: Inzu Yihariye Ibungabunga Ibidukikije Iri Kubakwa i Kigali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Gisagara: Abashakanye Baravugwaho Kwica Umuntu Muri 2021 Bamuta Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?