Mu Mujyi Wa Rusizi Barataka Kubura Amazi Mu Gihe Kirekire

Abenshi mu bataka kubura amazi ni abo mu Mirenge ya Kamembe na Gihundwe. Bavuga ko byatewe n’uko hari umuyoboro w’amazi wacitse.

Muri iki gihe bavuga ko ijerekani imwe igura Frw 500 kandi nayo kuyabona ni ingorabahizi.

Uruganda rutunganya amazi agenewe abatuye muri aka gace rwagize ikibazo biba ngombwa ko uwo muyoboro usanwa.

Kwangirika kwatumye igice kinini cy’umujyi wa Rusizi kibura amazi.

- Advertisement -

Niyo mpamvu abatuye uyu mujyi basaba Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi muri Rusizi kureba uko bagarura amazi abantu bakongera gukora isuku n’isukura.

Umwe mu baturage b’aho witwa Musenge Marie Ange yabwiye UMUSEKE ko hari abaturage batangiye kuyoboka amazi y’ibishanga.

Ubuyobozi bwa WASAC muri Rusizi witwa Alexandre Ngamije avuga ko bari gukora uko bashoboye ngo amazi agaruke mu baturage batuye uyu mujyi wose.

Asobanura ko hari ikiza(Ibiza mu bwinshi) cyatumye uriya muyoboro usenyuka.

Muri Rusizi hakunze kugaragara ibura ry’amazi.

Amwe mu masoko y’amazi abaturage bavomagaho amazi yo kunywa mu minsi ishize yibasiwe n’ibiza arasenyuka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version