Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Mwaka Wa 2020, 60% By’Abanyarwanda Bari Bafite Igituntu Ntibivuje- RBC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mu Mwaka Wa 2020, 60% By’Abanyarwanda Bari Bafite Igituntu Ntibivuje- RBC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 March 2022 8:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu bayobozi mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima  ushinzwe Ishami ryo kurwanya igituntu, Dr Patrick Migambi avuga ko imibare yatanzwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare , NISR, yerekana ko  60% by’Abanyarwanda banduye igituntu batagiye kwivuza mu mwaka wa 2020.

Dr Migambi avuga ko hari na raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, WHO/OMS,  ivuga ko 26% by’abarwaye igituntu  mu Rwanda batagaragaye mu mwaka wa 2020.

‘Kutagaragara’ bivuze ko hari abantu batisuzumishije ngo bandikwe mu bitabo byo kwa muganga.

RBC ivuga ko ari ngombwa ko umuntu ubonye kimwe mu bimenyetso by’igituntu ahita ajya kwa muganga.

Ibyo bimenyetso birimo inkorora igejeje cyangwa irengeje ibyumweru bibiri, kugira umuriro, kubira ibyuya  cyane cyane mu ijoro, kunanuka no gucika intege cyangwa gucira amaraso,

Uwo muntu aba agomba kwihutira kugana ivuriro rimwegereye.

Dr Migambi ati: “ Kwivuza igituntu ni ngombwa cyane cyane ko mu Rwanda bikorwa ku buntu mu mavuriro yose ya Leta.”

Dr Migambi Patrick

Umunyamabanga mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO/OMS/, Tedros Adhanom Ghebreyesus  avuga ko umunsi nk’uyu( taliki 24, Werurwe, 2022)uba ari igihe cyiza cyo gusuzuma aho imigambi yo guca igituntu igeze ishyirwa mu bikorwa.

Dr Tedros avuga ari ngombwa ko abatuye isi bakomeza kwibutswa ibyiza byo kwirinda kwandura igituntu no guharanira ko uwacyanduye yivuza neza kugira ngo akomeze akazi ke bimuteze imbere we n’abandi.

Igituntu ni indwara ikomeye igira ingaruka ku buzima bw’uyirwaye akazahara, ntashobore gukora bityo n’ubukungu bukazahara.

Igituntu kandi ni indwara izi mu zikomeye zihitana abantu isi.

N’ubwo itari ku rwego rumwe na Malaria, igituntu ni indwara ica abantu intege kandi iyo itavuwe hakiri kare ishobora guhitana uwo yafashe.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima,WHO/OMS, rivuga ko buri mwaka abantu 4,100 bapfa bazize iriya ndwara.

Abandi 28,000 barayindura ikababuza gukora ngo biteze imbere, bakadindira mu bukungu.

Abakora mu rwego rw’ubuzima bavuga ko umuhati wo guca iyi ndwara watanze umusaruro kuko guhera mu mwaka wa 2000 , hari abantu bagera kuri miliyoni 66 bayikize.

Imwe mu mibare yerekana uko ikibazo cy’igituntu cyari kimeze mu mwaka wa 2020

Icyakora, uriya muhati yaje gukomwa mu nkokora n’iyaduka ry’icyorezo COVID-19 mu mwaka wa 2019 ushyira uwa 2020.

Ingaruka zabaye iz’uko mu mwaka wa 2020 ari bwo ku isi hapfuye abantu benshi bazize igituntu kuva umugambi wo kukirandura wo mu mwaka wa 2000 watangira.

Muri iki gihe,  abayobozi b’isi barasabwa gushyira imbaraga mu bukangurambaga kugira ngo abaturage birinde igituntu kandi abacyanduye bihutire kwivuza.

Mu Rwanda ni akarusho kubera ko , nk’uko Dr Patrick Migambi ukora muri RBC yabivuze, kuvura igituntu bikorerwa ubuntu mu bitaro byose bya Leta.

Mu mwaka wa 1882 nibwo umuganga witwa Dr Robert Kosh yavumbuye agakoko gatera igituntu.

Baje kukamwitirira bakira bacille de Koch.

Abahanga bagahaye izina rya gihanga rya Mycobacterium tuberculosis (M. tb).

Ni agakoko gafite ubushobozi bwo kwandurira mu mwuka ariko kakororokera mu bihaha.

Uko kororoka niko gaca intege abasirikare barinda umubiri w’umuntu bakagabanuka, akananuka byatinda akaba yahasiga ubuzima.

 

 

TAGGED:AbanyarwandafeaturedIgituntuIndwaraMugangaRBC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwaganiriye Na Jordan Uko Bakongera Ikibatsi Mu Mubano
Next Article Ikawa: Ikinyobwa Gifitiye Akamaro Umwijima, Ubwonko Kikarinda Na Rubagimpande
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?