Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Mwaka Wa 2024 Abakoresha Mobile Money Biyongereyeho Miliyoni 3–Raporo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Mu Mwaka Wa 2024 Abakoresha Mobile Money Biyongereyeho Miliyoni 3–Raporo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 March 2025 1:24 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

MTN Rwandacell itangaza ko kugeza ubu abaturage bangana na Miliyoni 7.6 ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’abatuye u Rwanda bakoresha umuyoboro wayo. Abandi miliyngaoni 5 zirenga bakoresha Mobile Money mu gihe mu mwaka wa 2023 bari miliyoni 2 zirengaho abantu bake.

Raporo iki kigo cyasohoye kuri uyu wa Gatanu ivuga ko ubucuruzi cyakoze mu mwaka wa 2024 bwacyunguye cyane kandi abagana serivisi zacyo bakomeza kwiyongera.

Muri icyo gihe, MTN ivuga ko yagize inyungu ya 4.6% cyane cyane ku nyungu yavuye ku byo yacuruje ku isoko ry’imigabane, Rwanda Stock Exchange.

Iki kigo kandi kivuga ko amafaranga yose cyungutse nyuma yo gutanga imisoro ari Miliyari Frw 5.3, akaba yarabonetse binyuze mu gushora ahunguka no gutanga serivisi zinogeye abakiliya.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Iyo ugereranyije n’inyungu yabonetse mu gihe nk’iki mu mwaka wa 2023, usanga mu mwaka wa 2024 yarungutse ku ijanisha rya 328.9%

Ni amafaranga yazamutse mu mibare n’ubwo kugeza muri Nzeri, 2024 yari yagize igihombo cya Miliyari Frw 10.8.

Imibare itangwa na MTN Rwandacell ivuga ko umubare w’abakoresha umurongo wayo bahamagarana cyangwa bohererezanya amafaranga kuri Mobile Money wiyongereye ku kigero cya 5.1%, ubu bakaba ari abantu Miliyoni 7.6.

Nk’ubu abakoresha Mobile Money biyongereyeho 30.0%, bigerwaho binyuze mu kongerera abakiliya bayo uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu by’imari, ibyo bita Fintech.

Abakoresha murandasi ya MTN nabo  bariyongereye ku kigero gifatika kuko, ugereranyije, buri wese ukoresha MTN kuri murandasi yazamuye urwego ayikoreshaho ku kigero cya 35.7%.

- Advertisement -

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’ubuyobozi bwa MTN Rwandacell rivuga ko muri iki gihe abatuye Umujyi wa Kigali bakoresha murandasi ikomeye, idacikagurika.

Buvuga ko no hirya no hino mu Rwanda hagejejwe murandasi ndetse n’uburyo bwo guhamagarana buhamye buri ku kigero kiri hagati ya 99.7% na 87.0%

Ikindi ubuyobozi bwa MTN bwishimira, nk’uko bikubiye mu itangazo ryabwo, ni uko yafashije mu gutuma abaturage batunga telefoni zigezweho zikoresha murandasi ndetse ngo mu mwaka wa 2024 abantu miliyoni 2.7 bahawe ibyo bikoresho bisigaye ari ingirikamaro mu mibereho ya muntu.

Mapula Bodibe uyobora iki kigo avuga ko intego ziri imbere ari zo zikomeye kurushaho.

Ati: “ Twishimira intambwe twateye muri kiriya gihe. Intambwe twateye muri iki gihe yatweretse ko hari byinshi byiza twageraho no mu gihe kiri imbere. Turashaka kongera ahantu tugeza murandasi mu Rwanda. Nta muntu dushaka gusiga inyuma mu iterambere, ahubwo tuzakora ku buryo abantu benshi bakomeza kwizera serivisi zacu”.

Mapula avuga ko mu mwaka wa 2025 ikigo akorera kizakomereza mu murongo cyari kirimo mu mwaka wa 2024.

Chantal Kagame uyobora Ishami rya MTN rishinzwe Mobile Money nawe avuga ko iri shami ryateye intambwe igaragara.

Mu mwaka wa 2024 abakoresha iri koranabuhanga mu guhanahana amakuru babaye Miliyoni 5.3 mu gihe mu mwaka wa 2023 bari abantu Miliyoni 2.7.

Ikindi Mobile Money Rwanda Limited yishimira ni uko ibyo ikora byose biri mu gahunda yo gufasha Guverinoma y’u Rwanda kugeza ikoranabuhanga mu bucuruzi kuri benshi kandi henshi.

MTN kandi yishimira ko mu mwaka wa 2024 yashyize Miliyoni Frw 200 mu mishinga igamije guteza imbere abaturage, akaba yarashowe mu burezi, mu buvuzi, kurengera abana no kubafasha kunoza imirire.

Ni imikorere yakunze binyuze ku bufatanye bwayo na UNICEF.

MTN yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 1998.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, yishimira uruhare yagize mu izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda kandi ikemeza ko bizakomeza.

 

TAGGED:AbaturagefeaturedIkigoIkoranabuhangaMobileMoneyMTN
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kubura Amakenga Bitera Bamwe Kwibwa Amafaranga-RIB
Next Article Ingabo Z’u Rwanda ‘Zidasanzwe’ Zahawe Umuyobozi Mushya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Perezida Wa Guinea Conakry Yaraye Yakiriwe N’Abaturage Be Baba Mu Rwanda

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?