‘Mu Nyanja’ Hamaze Kujugunywa Udupfukamunwa Toni 25,000

Nyuma yo guhuza amakuru yakusanyijwe n’abahanga bo muri Kaminuza yo muri California hagamijwe kureba uko inyanja zimerewe nyuma y’igihe isi yadutswemo icyorezo COVID, baje gusanga hari toni 25,000 z’udupfukamunwa twazijugunywemo.

Kugira ngo wumve neza ubwinshi bw’utu dupfukamunwa, ni ngombwa kumenya ko ikamyo yo mu bwoko bwa dipine( hoho) ni ukuvuga ya makamyo apakira imicanga, yuzura ari uko ipakiye toni 20.

Tekereza amakamyo byasaba kugira ngo ariya makamyo azapakire toni 25 000 kandi mu gihe cy’imyaka itageze kuri itatu!

Iyi kamyo yuzura ipakiye toni 20

Ikindi hano kivugwa ni uko ziriya toni ari iz’udupfukamunwa gusa.

- Advertisement -

Bongeraho ko hari izindi toni zigera kuri miliyoni 8.4 z’ibikoresho bya pulasitiki byakoreshejwe mu kurinda no gukingira COVID-19 byajugunywe hirya no hino ku isi kugeza aho kiriya cyorezo cyagendeshereje macye  muri Kanama, 2021.

Ibyinshi mu byajugunywe mu Nyanja muri kiriya gihe(71%) byatawe n’abantu ubwo bemererwaga kujya gutangira kwidagadura ku Nyanja Guma mu rugo irangiye.

Ikindi ni uko hari indi myanda nayo ifite ijanisha rinini yajugunywe ivanywe kwa muganga.

Muri yo harimo udupfukamunwa, imyambaro ikingira isura( face shields), uturindantoki n’ibindi.

Bimwe muri ibi byageze mu Nyanja bimanuwe n’imigezi n’inzuzi, aho byaturutse hirya no hino ku isi.

Mu bushakashatsi ba bahanga bakoze, bagaragaje ko biriya bintu bikoze muri pulasitiki bigira ingaruka ku binyabuzima biba mu Nyanja kandi ko ari ikibazo kibasiye isi muri rusange.

Imwe mu mpamvu zitangwa zateye ubwinshi bw’udupfukamunwa ni uko muri iki gihe inzego z’ubuzima zivuga ko hagomba gukoreshwa agapfukamunwa kamwe kagasimbuzwa akandi.

Byatumye haboneka udupfukamunwa twinshi twakoreshejwe, tujugunywa ahabonetse hose harimo no mu nzuzi.

Abahanga bari basanzwe bahangayikishijwe n’uko inyanja zirimo pulasitiki kandi ntibora.

Ikindi gikomeye ni uko iyo imyanda iri mu Nyanja imwe, birangira igeze no mu yindi.

Imyanda iturutse mu migezi yo muri Aziya imanukira mu Majyaruguru y’Inyanja ya Pacifique, kandi imwe muri yo, iramanuka ikagera no mu Nyanja ya Arctic.

Igiteye impungenge ni uko inyanja ya Arctic igizwe n’amazi y’urubura kandi iyo imyanda igeze muri aya mazi ntitemba ahubwo irireka.

Inyanja z’isi zahindutse ibimpoteri by’abayituye

Mu kwireka rero iremerera ariya mazi kandi ikazatuma agira aside izatuma ayenga mu gihe kirekire.

Uko kuyenga ariko, hari ubwo kwihutishwa n’uko ikirere cyashyushye.

Abakoze bwa bushakashatsi twavuze haruguru, bavuga ko imwe mu ngamba zakumira ko udupfukamunwa n’ibindi bikoresho byo kwa muganga bikomeza kujugunywa mu Nyanja ni uko abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bashaka uburyo bwiza bwo kubicunga, ntibijugunywe aho ari ho hose.

Bashishikariza abatuye isi kumenya ko ibikoresho bikoreshwa rimwe bikajugunywa bikwiye kugira ahantu hazwi birundwa ntibijugunywe ku gasi.

Ikindi ni uko hagomba gukoreshwa ibikoresho bibora mu buryo bworoshye.

Ibi twanditse haruguru byasohowe mu Kinyamakuru kitwa Proceedings of the National Academy of Sciences.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version