Mu Nzego Z’Ibanze Bazamenya Ryari Ko Umuturage Ari We Igihugu Gishingiyeho?

Abagize Inama Njyanama z’Imirenge yose igize Akarere ka Nyarugenge baraye bibukijwe inshingano zabo. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi niwe wazibibukije ababwira ko imwe mu z’ingenzi ari ukurinda abaturage akarengane.

Yabibabwiye mu ijambo yavuze ubwo yarangizaga amahugurwa y’iminsi itatu bari bamaze bahabwa, ari mo no kubahwitura ngo bibuke ko umuturage ari we igihugu gishingiyeho.

Minisitiri Gatabazi aganira n’abagize Njyanama z’Imirenge yose yo muri Nyarugenge

Ubusanzwe inzego z’ibanze zishinzwe ibintu bitanu by’ingenzi bikurikira:

-Gutanga serivisi nziza ku muturage,

- Advertisement -

-Gukemura ibibazo by’abaturage,

-Kurwanya akarengane na ruswa,

-Kubakorera ubuvugizi,

-Kwigisha no guhugura abaturage.

Iyo usuzumye uko henshi zishyirwa mu bikorwa usanga abaturage binubira ko bakererezwa guhabwa serivisi, hakaba n’abarambirwa bakareka gukomeza kuzaka kubera ko baba baratereranywe.

Ku byerekeye kurwanya akarengane na ruswa, raporo zisohorwa n’Ikigo Transparency International Rwanda zikunze kwerekana ko inzego z’ibanze ziza mu nzego 10 za mbere zaka zikanakira ruswa.

Mu mwaka wa 2020, inzego z’ibanze zashyizwe ku mwanya wa gatanu  mu nzego za Leta zatse abaturage ruswa.

Ni ruswa yari ku gipimo cya 4.90% ushingiye ku mibare yashingiwemo mu bushakashatsi bwa Transparency International Rwanda.

Ku nshingano yo kwigisha no guhugura abaturage, nabwo usanga hari inenge kubera ko akenshi abaturage mu nteko zabo babwirwa ibintu ariko ntihazabe gukurikirana niba ibyo babwiwe barabyumvise.

Niyo mpamvu hari uturere tumwe na tumwe usanga twitabira biguru ntege gahunda runaka ya Leta, urugero nka Ejo Heza.

Uturere tw’Umujyi wa Kigali nitwo turi inyuma mu gutanga ubu bwizigamire, Akarere ka Kicukiro kakaba akanyuma mu kubutanga.

Ku byerekeye inshingano yo gukorera abaturage ubuvugizi, akenshi ibi bikorwa n’itangazamakuru.

Itangazamakuru niryo rivugira abaturage k’uburyo bigira icyo bitanga.

Inkuru nyinshi z’ubuvugizi zagiye zituma abayobozi( ari bo bagombye kumenya no gucyemura ibibazo by’abaturage) bacyemura ikibazo cy’umuturage cyari kimaze igihe kinini.

Abayobozi mu nzego z’ibanze bakunze gusubiza abanyamakuru ko icyo kibazo ‘batari bakizi, ko bagiye kugikurikirana’ cyangwa se ko ‘bari bakizi kandi ko kiri mu nzira yo gucyemurwa’ cyangwa ntibirirwe basubiza umunyamakuru nk’uko biherutse kugenda i Musanze ubwo Umuyobozi wungirije w’Akarere yigenderaga adasubije ikibazo cy’inzu z’abasigajwe inyuma n’amateka zasondetswe zikaba zigiye kubagwira.

Kudacyemura ibibazo by’abaturage mu nzego z’ibanze, mu bihe bitandukanye, byatumye abaturage babibwira Perezida Kagame ubwo yabaga yabasuye.

Umukuru w’u Rwanda yategetse kenshi ko icyo kibazo gicyemuka kandi kigacyemuka, atari uko abayobozi batari bakizi mu by’ukuri ahubwo ari uko bari barakirengeje ingohe.

Umukuru w’igihugu iyo yababazaga iby’icyo kibazo,  hari bamwe bamubwiraga ko ‘bagiye kugicyemura vuba.’

Mu ijambo rye abwira abagize Njyanama mu Mirenge y’Akarere ka Nyarugenge, Minisitiri Gatabazi yabibukije ko ‘umujyanama u Rwanda rwifuza’ ni uharanira kandi ushyira imbere inyungu z’umuturage ahagarariye.

Gatabazi ati: “ Ni umujyanama  ubaza inshingano abakozi bashinzwe serivisi ku muturage, ni umujyanama kandi ushaka ibisubizo ku bibazo abaturage bafite, akanakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro.”

Buri Cyumweru abayobozi mu nzego hafi ya zose zigize inzego z’ibanze bakora inama yo kureba aho imyanzuro bafashe mu byumweru byatambutse igeze ishyirwa mu bikorwa.

Inama z’urudaca zigera kuki?

Hari abibaza niba ibiva muri izi nama  biba buhuye mu by’ukuri n’ibyari byitezwe kuko usanga hari ibibazo bihora bigarukwaho.

Hashize imyaka ine ubwo mu mwiherero w’abayobozi bakuru wari wabereye i Gabiro Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko bagomba kuva mu Biro bakajya kumva no kureba uko abaturage bashinzwe babayeho.

Ngo abayobozi bagira ikibazo cyo kumva ko abaturage ari bo bagomba kubasanga mu Biro.

Icyakora kuba abaturage basanga abayobozi mu Biro byo bifite ishingiro kuko ‘ubabaye ari we ubanda urugi’.

Ku rundi ruhande ariko, Perezida Kagame yabajije abayobozi bari aho ati: “ Ariko ubundi mubuzwa n’iki? Kuki mutajyayo?”

Yasubije iki kibazo avuga ko akenshi biterwa n’imyumvire abayobozi bafite yo kumva ko umuyobozi ari uwicaye mu Biro, bakaza kumuganyira ku bibazo bafite.

Ati: “ …Kuba umuyobozi ukagangara, bakaza kugushengerera, kukuramya…ndetse n’abahageze rimwe ntubabonere umwanya ndetse n’iyo waba uwufite bigatinda kugira ngo babanze bumve uburemere bwawe…”

Perezida Kagame yabajije abayobozi bari aho ati: “ Ariko ubundi mubuzwa n’iki? Kuki mutajyayo?”

Igitangaje nk’uko Perezida Kagame yabivuze icyo gihe, ni uko n’umuyobozi wamanutse akajya kumva ibibazo by’abaturage cyangwa by’umuturage aho agiye bamwitegura k’uburyo ‘uba ugomba kubyumva ko yaje.’, ibintu byose bigahagarara, abantu bakamara umwanya biga uko bari bumwakire.

Umukuru w’u Rwanda asanga iyo umuyobozi yakiriwe muri ubwo buryo, icyo atahana ari uko kwakirwa kw’igitangaza, akava ‘kuri terrain’ atabonye ikibazo nyakuri abaturage bafite.

Tugarutse ku bya Nyarugenge, abagize Inama Njyanama bahuguwe kubera ko bari bashya mu nshingano, bikaba byarakozwe kugira ngo bamenye uburemere bw’akazi kabo no kwibuka ko umuturage w’u Rwanda ari we shingiro ry’umutekano n’ibyiza ruzageraho.

Minisitiri Gatabazi yashimiye abajyanama ko bemeye kwitanga ngo imbaraga zabo zikorere u Rwanda nk’abajyanama, ababwira ko inshingano ya mbere buri Munyarwanda wese afite ari  ‘ugusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ubumwe bwacu ni bwo mbaraga zacu.’

Abagize Njyanama z’Imirenge y’Akarere ka Nyarugenge ubwo barimo basoza amahugurwa by’iminsi itatu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version