Urubyiruko Rw’u Rwanda Ruri Gusobanukirwa Icyo Igihugu Aricyo

Umwe mu basikare bari baje gufatanya n’urubyiruko rugize Ihuriro bise YURI ni ukuvuga , Youth Unity Rwanda Imihigo, yavuze ko kuba mu Rwanda hari urubyiruko ruhuza imbaraga rukubakira umuntu utishoboye, ari kimwe mu byerekana ko rwamenye igihugu icyo ari cyo.

Abagize ririya huriro ni urubyiruko rwiga cyangwa rwarangije Kaminuza ndetse n’abandi bantu bakuru b’abanyamuryango.

Intego y’abagize uyu muryango ni uguharanira ko imihigo u Rwanda rwihaye kugeraho igerwaho kandi rukirinda kurebera abayikoma mu nkokora.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo abagize uyu muryango bahuriye mu Murenge wa Kivuruga babumba amatafari 1030 yo kuzubakira umuturage wo muri uriya murenge ufite inzu idahaze neza.

Umurenge wa Kivuruga uba mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umuyobozi w’ingabo mu Murenge wa Kivururga witwa Murera yagize ati: “Nk’ingabo  turashimira YURI ku bikorwa nk’ibi byiza.  Biratwereka ko u Rwanda dufite urubyiruko rwiza kandi rugenda rusobanukirwa igihugu icyo aricyo. Kuba mwatekereje igikorwa nk’iki ndetse n’ibindi turibukurikizeho, byose nibitwereka ko hari icyizere ku rubyiruko cyo kuzarinda ibyagezweho  no kubakira k’Ubumwe bw’Umunyarwanda na Ndi Umunyarwanda.”

Nawe yavuze ko u Rwanda rurinzwe, ko nta mpungenge abaturage bagombye kugira.

Umuyobozi wa YURI ,Bwana Rwomushana Dominique yavuze ko ashimishijwe  n’uko umuturage agiye agiye kubona aho aba hakomeye.

Ati: “Mu izina ry’ubuyobozi bwa YURI,  tucyumva ko hari umuturage wasenyewe  n’ibiza twumvise natwe haricyo twakora ngo tumwunganire. Amaboko yacu n’umutima wacu nibo byatumye duhuza imbaraga dushyira ho uruhare rwacu tubumba amatafari kandi n’ibindi bizashoboka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga witwa Jean de Dieu Twahirwa  yashimiye  ruriya rubyiruko, avuga ko byerekana ko abishyize hawe nta kibananira.

Nyuma yo kubumba amatafari yo kuzubakira umuturage, habayeho no kuremera imiryango ibiri y’abaturage barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Abaturage baremewe bishyuriwe na Mutuelle de Santé.

Bose hamwe ni abantu 17.

Urubyiruko rwa YURI ubwo rwari mu muganda rucungiwe umutekana RDF
Bunamiye imibiri ishyinguye ku rwibutso rwa Kivuruga
Basize babumbye amatafari azubakira abaturage basenyewe n’ibiza
Abaturage bagize imiryango ibiri bahawe ubwisungane mu kwivuza
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version