Mu Rubanza Rwa Bamporiki Havuzwemo Na Minisitiri Gatabazi

Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko yongeye gusabira mu rukiko imbabazi. Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu havuzwemo amazina mashya harimo na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi. Muri iyi dosiye kandi hajemo na Meya w’Umujyi wa Kigali

Havugiwemo ko mu birori, Gatabazi na Bamporiki bari batumiwemo n’inshuti bahuriyeho na Gatera, ndetse ngo hari n’undi mushoramari wari ufite business nk’iya Gatera kandi yegerananye n’iye bari  bari kumwe.

Icyo gihe ngo  uwo mushoramari yari arimo yinginga Minisitiri Gatabazi ngo amukorere ubuvuguzi k’Umujyi wa Kigali ngo ntafungirwe.

Bamporiki, Visi Meya w’Umujyi wa Kigali Merald Mpabwanamaguru, Gatera n’uwitwa Shema bahuriye muri iyo hotel, Bamporiki yakira amafaranga ayajyana kuri ‘reception’ y’iyo hotel yakirwa na receptionist.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha buvuga ko Bamporiki, Gatera na Shema (ufatanyije business na Norbert) bahuriye muri imwe muri hotel z’i Kigali Gatera Norbert yitwaje Miliyoni 5 z’avance muri Miliyoni 10 yari yatswe na Bamporiki.

Gatera Norbert yandikiye ubugenzacyaha abumenyesha ko ari gutotezwa na Bamporiki amusaba ruswa kandi ko yishinganishije igihe yaba afungiwe ubucuruzi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Gatera Norbert ufite Company kitwa ‘Norbert Business Group’ ikora inzoga zizwi nka Gin akaba ari nawe nyiri Romantic Garden, yari asanzwe ari inshuti ya Bamporiki by’igihe kirekire.

Uruganda rukora inzoga rwa Norbert rwafunzwe kuko rwubatswe binyuranye n’amategeko.

Ubushinjacyaha  bwasabiye Bamporiki Edouard igifungo cy’imyaka 20 ‘’ihazabu ya Miliyoni Frw 100  ku byaha bibiri aregwa.

Aha ariko ni Miliyoni Frw 100 kuri buri cyaha muri bibiri aregwa ni ukuvuga Miliyoni frw 200 z’ihazabu.

Uwunganira Bamporiki yasobanuye ko basanga muri uru rubanza ikiburanwa ari ikibazo cy’uruganda rwa Gatera Norbert rwafunzwe n’Umujyi wa Kigali kubera kutuzuza ibisabwa, bityo atakabaye abazwa ibyo bibazo.

Bamporiki avuga ko ‘atigeze’ akoresha ububasha n’ubushobozi yari afite mu kwaka indonke.

Yemera ko ‘yabaye umuhuza’ hagati y’abo bacuruzi n’umwe mu bayobozi bashoboraga gutanga igisubizo, nta kindi yakoze.

Mu kwiregura  yabwiye Urukiko ko muri Miliyoni Frw 5 zatanzwe na Gatera, ebyiri koko zajyanwe mu mudoka ya Visi Meya, ariko eshatu zo zasigaye kuri ‘reception’ ya hotel kugira ngo bajye byanywera.

Bamporiki yabwiye Urukiko ko ubwo yafatwaga yari azi neza ko Visi Mayor Merard atari azi ko mu modoka ye Bamporiki yoherejemo Miliyoni Frw 2.

Bamporiki we yabwiye urukiko ko ibihano asabiwe bitatuma agira icyo amarira igihugu cyangwa icyo yimarira; akomeza gutakamba asaba imbabazi.

Yazisabye kandi Umukuru w’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange.

Me Habyarimana wunganira Bamporiki yasabye urukiko ko uwo yunganira yasabiwe  byasubikwa.

Umucamanza apfundikiye iburanisha urubanza rukazasomwa taliki 30 Nzeri 2022 saa munani z’amanywa.

Taarifa yagerageje kuvugana kuri Telefoni na Minisitiri Gatabazi kugira ngo agire icyo atubwira k’ukuba izina rye ryavugiwe mu rukiko ariko ntiyashoboye kwitaba telefoni ye.

N’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiburasubizwa ariko igihe cyose tubonera igisubizo turakigeza ku basomyi bacu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version