Umuyobozi mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, ushinzwe agashami gashinzwe kurwanya Virusi itera SIDA, Dr Basile Ikuzo avuga ko imibare yerekana ko 3% by’Abanyarwanda bafite ubwandu bwa VIH, iyi ikaba ari yo virusi itera indwara bita SIDA.
Dr. Basile Ikuzo avuga ko ikibazo gituma abantu bandura muri iki gihe ari uko hari bamwe bakeka ko kuba haraje imiti igabanya ubwandu, byatanze icyo bita amahirwe yo gukora imibonano mpuzabitsina batikingiye bamwe bakanduza abandi.
Ikindi kibazo avuga ko gikomeye ni icy’abagabo cyangwa abasore bipimisha SIDA ari bake kandi n’abo bake ntibabikore mu gihe gihoraho.
Avuga ko kuba abagabo n’abagore bipimisha ari bake ari ikibazo kuko abenshi muri bo usanga bafite abagore cyangwa abakobwa benshi bakorana imibonano mpuzabitsina.
Biteza ibyago by’uko bamwe banduza abandi kandi kubera ko batipimisha, bigatuma n’abo banduza abandi gutyo gutyo.
Ati: “ Ikibazo ni uko abanduye biganjemo abakiri bato kandi usanga bakiri mu cyiciro cy’abantu bashobora gukora. Ni abafite imyaka iri hagati ya 15 n’imyaka 64.”
Uyu muganga avuga ko ubushakashatsi bwa RBC bugaragaza ko abantu umunani(8) mu bantu 10,000 banduye SIDA.
Abenshi muri aba banduye biganjemo abantu baba mu Mijyi n’Umujyi wa Kigali.
Dr. Basile Ikuzo avuga ko mu bantu babana bahuje ibitsina babaruwe, RBC yasanze abagera kuri 6.5% bafite ubwandu bwa SIDA.
Aba nabo ngo baregerwa bagasobanurirwa uko bakwirinda iriya ndwara kuko n’abo ari Abanyarwanda.
Abanyamadini nabo baje gutanga ubufasha mu guhashya SIDA…
Padiri Evaritse Nshimyumuremyi usanzwe uyobora Ihuriro nyarwanda ry’abanyamadini baharanira ubuzuma, RICH, yavuze ko kuba bakora ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA ari ubufatanye bahisemo gukorana na Leta.
Ati: “ Ni umushinga tugomba gukorana na Leta kugira ngo dufashe urubyiruko gutegura ejo hazaza rwirinda icyorezo cya SIDA.”
Padiri yavuze ko hari urubyiruko rwiraye rwumva ko SIDA itakica kuko hari imiti igabanya ubukana bwayo.
Arugira inama zo kuzibukira ubusambanyi kandi rukumva ko kwisuzumisha ukamenya uko uhagaze ari ingenzi.
Abitabiriye iriya nama bigiye hamwe icyakorwa kugira ngo ubukangurambaga bugenewe kwirinda SIDA bugere ku rubyiruko rwinshi.
Basanze kugira ngo bishoboke, ari ngombwa ko ubwo butumwa butambutswa binyuze aho urwo rubyiruko rukunda guhurira ni ukuvuga ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi harimo no mu rusengero, mu tubari n’ahandi.