Putin Agiye Kugaba ½ Cy’Ingabo Ze Muri Ukraine

Kuri uyu wa Gatatu Perezida w’u Burusiya Vladminir Putin yatangaje ko agiye kugaba ½ cy’ingabo z’u Burusiya zikajya kurwana muri Ukraine. Yasabye abasirikare bari baragiye mu kiruhuko kwitegura kwambarira urugamba.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko  abantu bari bamaze bavuga ko Putin yakoze ikosa agaba igitero ahubutse none yaratsinzwe.

NBS ivuga ko mu ijambo yaraye agejeje ku baturage be, Putin yavuze ko afite n’umugambi wo kwigarurira ibice ingabo zafashe, bikomekwa ku Burusiya.

Avuga ko hari abasirikare 300,000 bari baragiye ku kiruhuko bagiye kwegura intwaro bakajya gufasha abandi mu ntambara ya Ukraine.

- Kwmamaza -

Ambasade w’Amerika muri Ukraine witwa Bridget Brink  avuga ko ibyo guhagurukana ingabo nyinshi ngo agiye kurasa Ukraine ari ikimenyetso cy’uko yatsinzwe.

Yagize ati: “ Ntabwo Amerika izigera na rimwe yemera ko u Burusiya bugira ibice bya Ukraine ingaruzwa muheto. Tuzakomeza gufasha Ukraine uko bizagenda kose.”

N’ubwo Amerika ivuga ibi, Dmitry Medvedev wahoze uyobora u Burusiya yigeze kwandika kuri Telegram ko abafasha Ukraine bayishuka, ko ahubwo yagombye kumva ibyo u Burusiya buvuga niba idashaka kuzasibangana ku ikarita y’isi, ntiyongere kuba igihugu cyemewe ku isi kandi kigenga.

Medvedev avuga ko Amerika ibeshya Ukraine kandi ko umuheto ushuka umwambi bitari bujyane.

Yavuze ko OTAN/NATO ari umuryango wa gashozantambara kuko uha Ukraine intwaro kandi ibyo ngo nibyo biri gutuma u Burusiya burushaho kurakara.

Ikindi avuga ko ari kibi cyane ni uko Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bari kohereza ingabo mu bihugu bya Estonia na Lithuania mu rwego rwo kurushaho gushyira igitutu ku Burusiya .

Yavuze ko ku munsi w’imperuka Perezida Biden na Ukraine bazabazwa byinshi.

Yatangaje ko kuba abo mu  Burengerazuba bw’isi batemera ko u Burusiya ari bwo bufite ijambo mu gace Ukraine iherereye mo ubwabyo biteje akaga.

Medvedev muri iki gihe niwe Visi Perezida  w’Inama nkuru y’umutekano mu Burusiya.

Ati: “ OTAN/NATO iri gukomeza gukururira u Burusiya mu ntambara ikomeye. Kuba iri guha intwaro umuturanyi wacu akaba n’umwanzi wacu ubwabyo biri gushyira isi mu kaga.”

Uburusiya bwemeza ko intambara muri Ukraine igiye gufata indi ntera ikarenga agace ka Donbas ikaguka cyane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version