Mu Rubanza Rw’Ubujurire Kuri Prince Kid Havugiwemo Akagambane ‘Yagiriwe’

Kuri uyu wa Gatanu Urukiko Rukuru rwatangiye kuburanisha ubujurire mu rubanza ubushinjacyaha bwajuririye burega Dieudonnée Ishimwe uzwi cyane nka Prince Kid. Yahoze ayobora ikigo cyateguraga irushanwa rya ba Nyampinga w’u Rwanda kitwaga Inspirational Backup.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Saa tatu n’igice (9h30 a.m) nibwo inteko y’abacamanza batatu yinjiye mu cyumba cy’urukiko n’umwanditsi.

Abashinjacyaha ku rwego bw’ubushinjacyaha bukuru ni bo bari bahagariye ubushinjacyaha mu rubanza rw’ubujurire bwaregeye.

Prince Kid we yari yunganiwe n’abanyamategeko batatu barimo Me Kayijuka Ngabo, Me Emelyne Nyembo na Me Védaste Bahati.

- Advertisement -

Umucamanza wari uyoboye iburanisha mbere yo gutangira  iburanisha yibukije abari mu cyumba cy’urukiko ko bagomba  kubahana kandi bakitwararika mu gihe cy’iburanisha.

Abanyamakuru basabwe gufata amashusho n’amafoto mbere y’uko iburanisha ritangira na nyuma yaryo.

Hagati aho ntabwo byari byemewe.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo busobanure impamvu z’ubujurire bwabwo.

Bwabwiye Urukiko ko bwajuririye Ishimwe Diedonne mu rukiko rukuru kuko Umucamanza wamugize umwere mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yagize ‘ikibazo cyo kumenya neza imikorere’ y’icyaha Prince Kid aregwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko umucamanza yananiwe kumenya icyaha cyo ‘gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato’.

Bwavuze ko nta bwumvikane bwuzuye bwabayeho hagati ya Prince Kid n’abakobwa bavuga ko bakoranye ‘iyo mibonano’.

Mu gukomeza gutanga ibisobanuro byabwo, ubushinjacyaha bwavuze ko kubona ibimenyetso ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ‘biba bikomeye’.

Bwunzemo ko ‘uyu munsi bwanze umuhezo’ kugira ngo abanyamakuru bamenye imikorere y’icyaha burega Prince Kid.

Me Emelyne Nyembo wunganira Prince Kid yatse ijambo Urukiko avuga ko imvugo z’ubushinjacyaha uko buri gusobanura imikorere y’icyaha burega Prince Kid zikoresha imvugo ishinja kandi umukiliya we ‘agikekwaho’ icyaha.

Ati “Turasaba ko Ubushinjacyaha buhindura imvugo.”

Ubushinjacyaha bwahise buvuga ko bwo buvuga imikorere y’icyaha Prince Kid ashinjwa ko cyabaye, ko ibyo buvuga ‘bitarimo gukeka’.

Umwe mu bashinjacyaha ati: “Keretse Urukiko nirubihindura.”

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko imibonano yakozwe hagati ya Prince Kid n’abakobwa “bamwe mu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda” nta bwumvikane bwabayemo, ahubwo  ko  habayeho kubafatirana nk’uko byavuzwe n’umutangabuhamya wiswe VKF.

Bwavuze ko kuba Prince Kid ahakana ihohotera aregwa bitavuze ko atarikoze, bushimangira ko yasambanyaga  ku gahato kuko yari abafiteho ububasha.

Bwerekanye imikono (signatures) y’abakobwa yajyanywe kwa Noteri, nk’ikimenyetso cy’ibyo buvuga.

Bavuga ko Miss Iradukunda Elissa (waje kuba umugore wa Prince Kid mu buryo bwemewe n’amategeko), ngo ubwo Prince Kid yafungwaga yashatse Noteri asinyisha abakobwa kugira ngo bemeze ko nta hohoterwa bakorewe.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko burega Prince Kid icyaha cy’inshimishamubiri.

Undi yireguye…..

Prince Kid yahawe umwanya kugira ngo yiregure.

Yavuze ko ibyo ubushinjacyaha bwavuze ari ibyaha bitatu, ndetse ko mu kirego n’abahohotewe ari batatu

Prince Kid yavuze ko umutangabuhamya wahawe VKF yivugiye imbere y’urukiko ko atahohotewe mu nyandiko yakoreye imbere ya Noteri, ndetse no mu rukiko ubwaho ubwo Umucamanza yategekaga ko baza mu rukiko.

Ubwo buhamya batanze ngo babutangiye no mu cyumba cy’urukiko.

Ishimwe yabwiye urukiko ko hari ubuhamya bwatangiwe mu rwego rw’ubugenzacyaha, aho abatanganuhamya babiri batangiye ubuhamya ku masaha amwe n’iminota imwe, kandi babazwa n’umugenzacyaha umwe.

Prince Kid ati “Ndasaba ko hazasuzumwe ubwo buhamya.”

Yavuze ko umutangabuhamya wiswe TGK ari we watanze ikirego bwa mbere akaba mu ntego yari afite kwari ugukora uko ashoboye akaka irushanwa Prince Kid wariyoboye kuva 2014.

Byavugwaga ko ririya Kamba ryahabwaga “umukobwa ushoboye”.

Prince Kid ati: “Ibikorwa byose byavuzwe n’ubushinjacyaha ntabwo byabayeho, ni ibyaha byatekinitswe.”

Yeruye avuga ko  ibyamubayeho byose kwari ukugira ngo bamwake irushanwa kandi nibyo byabayeho.

Ngo mu batanze ubuhamya muri RIB harimo n’umukozi we wo mu rugo.

Me Kayijuka Ngabo wunganira Ishimwe Dieudonnée nawe yabwiye Urukiko ko Prince Kid azira irushanwa rya Miss Rwanda yateguraga, kubera inyungu zirimo.

Yavuze ko umutangabuhamya wiswe TGK yasabye ko irushanwa Prince Kid aryamburwa rigahabwa undi muntu, kandi ntabe ari umuntu umwe akaba afite uwo bakorana kandi akaba ari umudamu utabifitemo inyungu.

Ati “Birumvikana ko irushanwa rya Miss Rwanda hashize igihe bashaka kuryaka Prince Kid.”

Umucamanza yasubitse iburanisha, urubanza ruzakomeza ku wa 28, Mata, 2023 saa tatu za mu gitondo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version