Rwanda: Hatangijwe Ikoranabuhanga Ririnda Amakuru Ari Kuri Murandasi

Mu Mujyi wa Kigali hateraniye inama yahuje ibigo bya Leta n’iby’abigenga bifite aho bihuriye n’ikoranabuhanga yateguwe n’Ikigo gikwiza ikoranabuhanga RICTA yatangirijwemo ikoranabuhanga bise RINEX.

Rizafasha mu kurinda amakuru yose ari kuri murandai y’ibigo y’ibigo bizarikoresha.

Mu Cyongereza baryita Rwanda Internet Exchange Point (RINEX).

Muri uyu muhango abantu bari bamaze igihe bahugurwa ku mikorere n’imitunganyirize y’imiyoboro ya murandasi  bashimiwe uyo muhati.

- Advertisement -

Nsabimana Nyandwi Sosthène ushinzwe ikoranabuhanga mu bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika avuga ko gahunda yise RINEX izabafasha mu guhererekanya amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga bitabaye ngombwa ko bakenera murandasi itanzwe n’abandi.

Avuga ko ikoranabuhanga rya RINEX ritaratangira gushyirwa mu bikorwa ariko ko mu gihe kiri imbere bazaba batangiye kurikoresha.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo witwa Iradukuna Yves ashima ko RICTA yashyizeho buriya buryo kugira ngo amakuru ari mu gihugu abikwe kandi ahanahanwe.

Iradukuna Yves atangaza ko hari icyizere cy’uko ikoranabuhanga rya RINEX rizakomeza guteza imbere iyo mikorere n’imikoranire hagati y’ibigo bya Leta n’abandi bafatanyabikorwa bayo.

Muri abo bafatanyabikorwa harimo za Banki, ibigo by’ubwishingizi, abikorera ku giti cyabo n’ibindi bikora bikora cyangwa bibika amakuru.

Yves Iradukunda avuga ko iyo amakuru abitswe imbere mu gihugu, bigabanya ikiguzi cyo kuyakura mu mahanga bityo n’ubukungu bw’u Rwanda bukabyungukiramo.

Ikoranabuhanga rya RINEX kandi rizafasha Abanyarwanda gukomeza kubona amakuru n’ubwo ahandi ku isi, murandasi yaba yahuye n’ikibazo.

Ubuyobozi mu by’ikoranabuhanga buvuga ko kugeza ubu hari abantu cyangwa ibigo 18 ariko umubare wabyo uzongerwa mu gihe kiri imbere.

Umuyobozi wa RICTA witwa Grace Ingabire avuga ko iri guhugura abahanga mu ikoranabuhanga rya RINEX kugira ngo bazashobore kuyishyira mu bikorwa.

U Rwanda Rwisuzumye Rureba Aho Rugeze Ruha Buri Wese Murandasi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version