Abanyeshuri ba Kaminuza yitwa Kepler University baraye basuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro cyayo gikuru kiba mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yabwiye abo banyeshuri ko ikinyabupfura no gukunda akazi ari indangagaciro zikomeye ziranga abapolisi b’u Rwanda.
Nabo bavuze ko bafite intego yo gukomeza gufatanya na Polisi mu kubungabunga umutekano.
Urugendo rw’aba banyeshuri 50 rwari rugamije kubaha ubumenyi ku mikorere y’inzego zitandukanye nka bimwe mu bizabafasha igihe bazaba barangije amasomo yabo.
Uru rugendoshuri ruri muri gahunda y’iriya Kaminuza yiswe ‘Kepler Success Week’.