Mu Ruhango Hafatiwe Udupfunyika Ibihumbi 18 Tw’Urumogi

Mu mpera z’Icyumweru gishize Polisi ikorera mu Karere ka Ruhango yafashe abantu bane bafite udupfunyika ibihumbi 18 tw’urumogi. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police Theobald Kanamugire yabwiye Taarifa ko barufashe kubera amakuru bahawe kandi ngo niyo kaba agapfunyika kamwe nako bazagafata.

Bafatiwe mu Murenge wa Ruhango, Akagali ka Nyamagana, Umudugudu wa Kigimbu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko mu bafashwe hari uwo barusanze iwe.

Avuga ko aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

- Advertisement -

Ati: “Abaturage bahaye amakuru Polisi ko hari abantu ba ruharwa bacuruza urumogi kandi baruvana mu Turere dutandukanye tw’igihugu bakaruzana mu Karere ka Ruhango bakarukwirakwiza mu baturage. Abapolisi bahise batangira ibikorwa byo kubafata niko kujya mu rugo rwumwe muri bo basatse inzu basanga afite udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 18.”

SP Kanamugire yagiriye inama abantu bose banywa cg bagacuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko nta kiza kibivamo uretse gufatwa bagafungwa kandi igihe kirekire.

Ati “Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n ‘abaturage yakajije ibikorwa byo gufata abantu bacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ababinywa, bityo rero bakwiye kubireka bagakora indi mirimo yabateza imbere aho kwishora mu biyobyabwenge bibaviramo gufungwa igihe kirekire.”

Superintendent Theobald Kanamugire

Yasoje ashimira abaturage batanze amakuru, uru rumogi rugafatwa rutarakwirazwa mu baturage, anabasaba gukomeza gutanga amakuru y’abo bakeka bafite ibiyobyabwenge.

Abafashwe bose n’urumogi bafatanwe bashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango ngo hakurikizwe amategeko.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version