Mu Rukiko Musonera Yagaragaje Gupfobya Jenoside

Germain Musonera ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavugiye mu rukiko amagambo ubushinjacyaha bwavuze ko ari gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu rukiko hari aho yanyuzagamo akavuga ko ku musozi yari atuyeho batakaje Abatutsi benshi.

Mu kuvuga ibyo yavugiye mu rukiko UMUSEKE  uvuga ko yagize ati: “Mu Rwanda tuzi ko habayeho Jenoside yakoreweAabatutsi, nta mututsi watakaye ndetse nta mbaraga MDR yari ifite”.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko iyo mvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ngo igaragaza uwo Musonera ari we nubwo ngo yemezaga ko ari uburenganzira bwe.

Ngo Urukiko rwagombye kubimubaza kuko kuba arimo kwiregura bitamuha ububasha bwo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Musonera yaje kwemera gukosora iyo mvugo avuga ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yaje no kwerura  ko ishyaka rya MDR yabarizwagamo ryagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Umwunganizi wa Musonera Germain Me Ndaruhutse Janvier we avuga  ko Umukiriya we atashobora kwihisha ubutabera kuko na mbere hose yazaga I Kiyumba kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi , gusabira abahungu abageni kandi yaje no gushyingura Umubyeyi we.

Izo ni impamvu ashingiraho yemeza ko aramutse akurikiranywe adafunzwe atacika ubutabera.

Ubushinjacyaha, ku ruhande rwabwo, bwo buvuga ko mu gihe gito gishize hari ibimenyetso bishya bwabonye bishinja uwo bukurikirana.

Bushingira kuri ibyo buvuga ko aramutse adafunzwe ashobora kugora ubutabera cyangwa akabucika.

Musonera kandi yaje no kwemera ko hari imbunda yigeze gutunga ariko akemeza ko yabikoze ijoro rimwe.

Nyuma yo kumva icyo buri ruhande ruvuga,  urukiko rwavuze ko rugiye kubisuzuma rukazatanga umwanzuro taliki 10, Nzeri, 2024  saa kumi z’umugoroba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version