Mu Rwanda Hafunguwe Ikigega Giteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Rwego Rw’Imari

Binyuze mu Kigo  mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere imari kiri mu Mujyi wa Kigali (Kigali International Financial Centre), kuri uyu wa Gatatu taliki 02, Gashyantare, 2022 mu Rwanda hatangijwe ikigega cyo guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga igamije iterambere mu by’imari.

Imari shingiro y’iki kigega ni Miliyoni 50 $ zizatangwa n’Ikigega Africa Fund k’ubufatanye na Vusi Thembekwayo Venture Investor, iki kikaba ari ikigo cy’umushoramari wo muri Afurika y’Epfo witwa Vusi Thembekwayo.

Iki kigo kitezweho kuzaba ihuriro ry’abashoramari bo muri Afurika bifuza guhuza ibitekerezo mu ishoramari rigamije guteza imbere urwego rw’imari ku mugabane w’Afurika.

Vusi Thembekwayo

Ubuyobozi bw’ikigo ‘ Africa Fintech Fund’ buvuga ko kizafasha mu kuzanzamuka k’urwego rw’imari rw’Afurika rukiyubaka nyuma yo kudindizwa n’icyorezo COVID-19.

- Advertisement -

Itangizwa ry’iki kigega ryatangajwe kuri uyu wa Gatatu taliki 02, Gashyantare, 2022 mu imurikagurisha rimurikirwamo udushya mu ikoranabuhanga rikorerwa muri Afurika.

Hari na Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Madamu Musoni Paula Ingabire.

Minisitiri Paula Musoni yavuze ko bicyenewe muri iki gihe ko hafatwa ingamba zirambye zo kuzamura urwego rw’imari ariko rukoresha ikoranabuhanga.

Impamvu atanga ni uko bizafasha mu gutuma ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga butera imbere.

Ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga ni imwe mu nkingi amahanga ari kubakiraho kugira ngo yihutishe iterambere.

Igihugu cya mbere ku isi gifite abaturage bohererekanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga ni u Bushinwa ariko muri Afurika igihugu cya mbere ni Kenya.

Kenya ikurikirwa na Nigeria hagakurikiraho Afurika y’Epfo.

Pascal Murasira uyobora ikigo gishinzwe guteza imbere ibitekerezo byo guhanga udushya kitwa  Norrsken East Africa avuga ko u Rwanda ari ahantu heza ho kwigira uko abantu batekereza bakanashyira mu bikorwa imishinga nk’iyo.

Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali Dr Diane Karusisi wari uri muri iriya nama yavuze ko gushora imari mu Rwanda ari icyemezo kiza umushoramari  uwo ari we wese yafata kuko rutekanye kandi kwandikisha ikigo cyangwa umushinga w’imari bikaba byihuta ugereranyije n’ahandi muri Afurika.

Ngo birihuta cyane!

Yagize ati: “u Rwanda ni ahantu hatekanye kandi ibihakorerwa bica mu mucyo kurusha henshi muri Afurika.”

Gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’imari( financial technology, Fintech), ni urwego rushya mu bukungu bw’Afurika kandi imibare yerekana ko ruri gutera imbere rwihuse.

Ikoranabuhanga mu rwego rw’imari rifasha abarikoresha kutibwa amafaranga yabo bitewe no kuyagendana kandi bigatuma badatakaza umwanya bajya cyangwa bava kuri Banki zabo.

Ibarurishamibare ryerekana ko umwaka wa 2025 uzagera Afurika ituwe n’abaturage Miliyari 1.5 kandi benshi muri bo bazaba bakoresha murandasi.

Ikigo cyo muri Afurika gikusanya imibare kikayisohora mu cyegeranyo kitwa The Big Deal Database gitangaza ko imibare yo mu mwaka wa 2021 yerekana ko urwego rw’ikoranabuhanga mu by’imari ari rwo rwazamutse cyane kurusha izindi nzego, ahanini bikaba byaratewe n’uko za Leta zatanze amabwiriza yo gukoresha cyane ikoranabuhanga mu kwishyurana.

Miliyari 2.3 $ nizo zabaruwe ko zakoreshejwe muri  uru rujya n’uruza rw’amafaranga.

Ni inshuro 2.7 z’uko ayo mafaranga yanganaga mu mwaka wa 2020.

Mu mwaka wa 2020 amafaranga yabaruwe ko yakoreshejwe muri ubu bucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga ni miliyari 1.6 $.

Ikindi gitangazwa ni uko mu mishinga 12 ikomeye yinjije amadolari menshi muri Afurika mu mwaka wa 2021, muri iyo imishinga icyenda yari ishingiye ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu rwego rw’imari.

Yiganjemo ifite aho ihuriye n’ingufu no gutwara abantu n’ibintu.

Ikoranabuhanga mu rwego rw’imari mu Rwanda naryo rirarinzwe…

Mu rwego rwo kurinda ko imari ikoresha ikoranabuhanga cyangwa ikoresha ubundi buryo bwose  mu Rwanda yahura n’abajura cyangwa abandi bagizi ba nabi, Leta y’u Rwanda yashinze ikigo yise Financial Intelligence Center.

Iki kigo gifite inshingano zo kurinda ko amafaranga yoherejwe cyangwa yakiriwe na runaka[ cyangwa ikigo] yahura n’abajura cyangwa abandi bagizi ba nabi.

Abakora muri iki kigo bacungira hafi uko abantu bahererekanya amafaranga cyane cyane abantu bakekwaho kohererezanya amafaranga mu buryo bufifitse.

Ni ikigo gifite uburenganzira bwo kugera ku makuru runaka arebana n’urwego rw’imari runaka aho yaba abitswe hose iyo bisabwe n’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko.

Mu magambo avunaguye, uru rwego rushinzwe kurinda urwego rw’imari mu Rwanda.

Birumvikana ko mu mikorere yarwo uru rwego rukorana n’izindi nzego z’imari n’umutekano w’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version