Umushoramari Ushakishwa n’Ubutabera Bw’u Rwanda Yafatiwe Muri Kenya

Umushoramari Nathan Loyd Ndung’u ukomoka muri Kenya yafatiwe i Nairobi ku busabe bwa Polisi mpuzamahanga (Interpol), akurikiranyweho ibyaha by’uburiganya yakorewe mu Rwanda binyuze mu kigo DN International Ltd.

Uyu mugabo ufite ubwenegihugu bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika yafashwe ubwo yari avuye muri icyo gihugu, ageze muri Kenya.

Yahise agezwa mu rukiko ku wa Gatatu, rwemeza ko afungwa kugeza ku wa Gatanu mu gihe hategerejwe icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha ariko bwasabye ko afungwa iminsi 21, mu gihe hategereje gusuzuma ubusabe bwo kumwohereza mu Rwanda, aho ibyaha akekwaho byakorewe.

- Advertisement -

Ashakihwa ko afungwe imyaka itanu yakatiwe adahari mu 2012, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’uburiganya bufitanye isano n’umudugudu ugezweho yubakaga mu karere ka Gasabo wiswe Green Park Villas.

Yaje kuwusiga utarangiye, ntiyanishyura KCB Bank yamuhaye inguzanyo  n’abamugemuriye ibikoresho by’ubwubatsi, kugeza no ku bakozi bo hasi nk’abazamu, abayede, abafundi n’abandi abakoraga imirimo iciriritse.

Mu 2010 nibwo ikigo DN International cyatangije uwo mushinga wo kubaka inzu zigezweho zisaga 50, buri imwe ifite agaciro ka miliyoni 75 Frw. Wagombaga gutwara miliyoni $6,2 kuri hegitari umunani.

Ba nyirazo barimo abahise bamuha amafaranga, bagombaga kubona izo nzu bitarenze impera z’uwo mwaka. Warangiye hubatswe izitageze ku 10.

Nathan Lloyd yaje gutabwa muri yombi, ariko aza kurekurwa kugira ngo aburane ari hanze. Nyamara yahise ahunga igihugu mu 2011, atangira gushakishwa na Interpol.

Hagati aho KCB Bank yari yatanze inguzanyo muri uwo mushinga yahise ifatira izo nzu zitarangiye, ishaka kugaruza miliyari 1.5 Frw zayo.

Gusa iyi banki ntiyari yitaye ku bandi bafite aho bahuriye n’uwo mushinga nk’abagemuye ibikoresho byo kubakwa, cyangwa abantu batanze amafaranga mbere, bari bategereje inzu muri uyu mushinga.

Abo bose bishyize hamwe barega DN International, urubanza rwanazanyemo KCB n’Urwego rw’Iterambere (RDB), basaba indishyi ya miliyoni 780Frw.

Nyuma y’imyaka ine KCB iteje cyamunara bwa butaka, Urukiko rukuru rw’Ubucuruzi rwatesheje agaciro iyo cyamunara ruvuga ko zimwe mu nzu zagurishiwe zitari mu ngwate yatanzwe na kiriya kigo, ndetse ko hari amategeko amwe agenga cyamunara yirengagijwe.

Mu 2020 uru rukiko rwemeje ko DN International iseswa, kugira ngo hishyurwe imyenda yari isigaye.

Byabaye ngombwa ko ubutaka bwamburwa KCB bugasubizwa kuri DN International, nyuma bugakorerwa igenagaciro maze hagashakwa umuguzi mushya.

Mu gihe umutungo wari kujya munsi y’umwenda ikigo gifite, ibigo byose byagombaga kugabana amafaranga make ahari.

Hari amakuru ko hamaze kugurishwa imitungo ifite agaciro ka 781.801.000 Frw. Ibibanza byagurishijwe ni 50% mu gihe inzu igura miliyoni 60 Frw.

Hari icyizere ko abagomba kwishyurwa bose bazishyurwa kuko imitungo isigaye nayo igishakirwa abakiliya.

Nibura guhera ku wa 1 Ukuboza 2021 abantu bose bamaze guhabwa 40% by’amafaranga yabo.

Icyemezo gitegerejwe kuri uyu wa Gatanu

Mu rukiko muri Kenya, Ubushinjacyaha bwasabye ko uyu mushoramari atarekurwa by’agateganyo kuko ashobora gutoroka, cyane ko yavuye muri Kenya abizi ko arimo gushakishwa na Polisi mpuzamahanga nk’uko The East African yabitangaje.

Umushinjacyaha yavuze ko bitewe n’uko Ndung’u afite ubwenegihugu bubiri, ashobora guhita yisubirira muri Amerika kandi yo nta masezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha ifitanye n’u Rwanda.

Umucamanza mu rukiko rwa Milimani yatangaje ko icyemezo cye kizamenyekana kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Gashyantare 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version