Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Rwanda Hafunguwe Ikigo Cya Mbere Muri Afurika Mu Ikoranabuhanga Ry’Ikiragano Cya Kane
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mu Rwanda Hafunguwe Ikigo Cya Mbere Muri Afurika Mu Ikoranabuhanga Ry’Ikiragano Cya Kane

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 March 2022 12:30 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro ikigo cya mbere muri Afurika kizajya kigirwamo kandi kigakorerwamo iby’ikoranabuhanga ry’ikiragano cya kane bita Centre for Fourth Industrial Revolution(C4IR-Rwanda)

Ni ikigo kizafasha u Rwanda n’Afurika muri rusange mu kongerera abahanga barwo ubumenyi mu ikoranabuhanga rikoresha murandasi igezweho.

Abitabiriye umuhango wo gutangiza kiriya kigo barimo abanyacyubahiro bakomeye, ku isonga hakaba Perezida Kagame, umunyamabanga mukuru w’ikigo cyafashije u Rwanda kubaka kiriya kigo witwa Børge Brende, umuyobozi w’iki kigo mu Rwanda Madamu Chrystal Rugege ndetse na Prof Klaus Schwab Umudage washinze World Economic Forum mu mwaka wa 1971 n’abandi.

Prof Klaus Schwab Umudage washinze World Economic Forum mu mwaka wa 1971

World Economic Forum ni ikigo cy’abahanga mu bukungu n’ikoranabuhanga baharanira ko isi igira iterambere mu bukungu kandi binyuze mu nzego zirimo n’ikoranabuhanga.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Chystal Rugege wafashe ijambo ryo guha ikaze abitabiriye uriya muhango yashimiye ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda kubera ko bwarebye kure bugatuma rugira imiyoborere yatuma uwo ari we wese ubishoboye yifuza kurushoramo imari.

Ati: “ Ubuyobozi bwiza n’umuhati mu guteza imbere ikoranabuhanga byagize uruhare mu kuba twabonye iki kigo cya mbere muri Afurika gikora ikoranabuhanga ryo kuri uru rwego.”

Yavuze ko yishimiye ikigo World Economic Forum cyakoranye na Leta y’u Rwanda mu gushyiraho kiriya kigo kugira ngo giteze imbere ikoranabuhanga rigezweho mu mibereho y’abantu.

Rugege asanga kuba u Rwanda rufite indege zijyana amaraso kure ari kimwe mu byerekana ko rwamaze kugera ku ikoranabuhanga ryifashisha imashini mu kazi abantu bari basanzwe bakora bonyine.

Ni ubuhanga bwo gukoresha imashini zifite ubwenge, bita artificial intelligence.

- Advertisement -
Chrystal Rugege

Chrystal Rugege avuga ko kugira ngo iri koranabuhanga rigire akamaro karambye ari uko ryakoreshwa neza kandi mu nyungu za bose.

Ngo ntirigomba kuba ‘umwihariko wa bamwe bagashize gusa’

Ikindi ni uko ngo hashyizweho itegeko rigenga imikorere y’ikoranabuhanga rikoresha ubwenge bukoresha imashini kugira ngo hatazagira uryifashisha mu guhungabanya amakuru y’abantu ku giti cyabo n’ay’igihugu muri rusange.

Børge Brende, Umuyobozi wa World Economic Forum, wari uri aho kiriya gikorwa cyabereye, yavuze ko kuba kiriya kigo ari cyo cya mbere mu Afurika byerekana ko u Rwanda ruha agaciro kanini ikoranabuhanga kandi bikerekana imikoranire myiza hagati yarwo na World Economic Forum.

Avuga ko yizeye ko kiriya kigo kizafasha u Rwanda kuzamura imibereho myiza y’abagituye.

Uwashinze World Economic Forum ni umuhanga mu bukungu w’Umudage witwa Klaus Schwab.

Yagishinze taliki 24, Mutarama, 1971.

Ntiyari ari muri Kigali Convention Center ariko ngo arateganya kuzasura u Rwanda vuba aha akareba iby’iki kigo.

Avuga ko kuba u Rwanda rwarakoranye neza na World Economic Forum biri mu byatumwe mu Rwanda hubakwa kiriya kigo.

Prof Klaus Schwab yashimye uko u Rwanda rwitwaye mu guhangana n’Icyorezo COVID-19 ndetse n’uburyo rukora uko rushoboye ngo rugabanye ibitera ihumana ry’ikirere no kwangirika kw’ibidukikije muri rusange.

Perezida Kagame ati: “ Politiki igenga iri koranabuhanga izarinda abaturage bacu…’

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uriya muhango

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye Børge Brende  ko yaje kureba itangizwa ry’imikorere ya kiriya kigo.

Kagame yavuze ko kuba kiriya kigo gifunguwe mu bihe u Rwanda ruri kwivana mu bibazo rwatewe na COVID-19 ari ikintu abantu bagombye gufatana uburemere kandi bakabyaza umusaruro kiriya kigo uko bishoboka kose.

Yavuze ko ikoranabuhanga muri iki gihe rigena uko abantu bakorana, ndetse n’uko bakorana n’ibibakikije.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko kuba hariho politiki  igena uko ririya koranabuhanga rizakora bizatuma Abanyarwanda n’abandi bazarikoresha ritazabagiraho ingaruka.

Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’ibindi bihugu ndetse na World Economic Forum kugira ngo ikoranabuhanga rikomeze kuba ingirakamaro mu mibereho ya muntu.

TAGGED:featuredIkoranabuhangaKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abarimu 500 Bo Muri Zimbabwe Bagiye Kuza Kwigisha Abanyarwanda Icyongereza
Next Article Ikigo Cy’Abafaransa Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga Kirafungura Ibiro i Kigali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?