Mu Rwanda Hagiye Kuzanwa Intama Zidasanzwe

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB cyatangaje ko mu Rwanda hagiye kuzanwa icyororo gishya cy’intama zo mu bwoko bwa ’Merinos’.

Kugira ngo kigere ku borozi benshi, Leta y’u Rwanda ibinyujije muri RAB, izaha aborozi bazo  ‘nkunganire’.

Nathan Ndayambaje ukora muri RAB avuga ko ubwoko bwa Merinos ari bushya mu Rwanda.

Avuga ko icyo cyororo cyazanywe  mu rwego rwo kwirinda ko intama zacika burundu.

- Advertisement -

Ati: “ Mu gihe cyo kubangurira, aborozi bakoreshaga intama zisanzwe ndetse hakabonekamo n’amacugane kuko batakurikiranaga icyororo.”

Amacugane ni intama zikomoka  kuzo zisangiye amaraso bya hafi.

Ibinyabuzima byose bivutse muri ubu buryo bigira ibyago byo gupfa imburagihe kubera ko imibiri yabyo iba idafite ubudahangarwa bukomeye bityo ikibasirwa n’indwara.

N’abantu[uretse ko bo batitwa batyo] bavutse kuri benewabo ba hafi cyane ntibaramba!

Ndayambaje avuga ko kiriya cyororo ari icyo gufasha aborozi kuvugurura icyororo cyabo bityo bakazamura umusaruro.

Intego ya RAB ni uko intama zizororoka binyuze muri iki cyororo zizajya zima kabiri mu mwaka.

Ubwoko bw’intama za Merino bukomoka muri Espagne ya kera.

Ni intama zigira ubwoya bwinshi, burebure kandi bworohereye.

Hari izigira ubwoya bufite hagati ya 60 mm na 100 mm.

Uretse kuba zizatanga umusaruro w’inyama, ubwoya bwazo bukoreshwa no mu gukora imyambaro cyangwa ibindi by’ubugeni cyangwa ubukorikori.

Politiki y’u Rwanda mu kwihaza mu biribwa harimo no gutuma Abanyarwanda barya indyo yuzuye, ifite ibyubaka umubiri( proteins) bihagije kandi kuri bose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version