Bahuguwe Uko Batabara Abagize Impanuka Mu Gihe Ambulance Itaraza

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hatangiye amahugurwa y’iminsi ibiri  ku bijyanye no gutanga ubutabazi bw’ibanze bugenewe abakoze impanuka bategereje ambulance cyangwa abandi bagize uburwayi butunguranye.

Yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo  cyita ku buzima (Healthy People Rwanda) ku ikubitiro akaba yitabiriwe n’abapolisi 35 baturutse hirya no hino mu bigo bya Polisi bitangirwamo amahugurwa by’umwihariko abakorera mu ishami ry’ubuvuzi.

Umuyobozi w’Ishami ry’ubuvuzi rya Polisi y’u Rwanda, Chief Inspector of Police (CIP) Dr. Célestin Mureramanzi avuga ko intego nkuru y’ayo mahugurwa ari ukongerera abapolisi ubumenyi ku bigendanye no gutanga ubutabazi bw’ibanze mu rwego rwo kurushaho kuzuza inshingano zabo ndetse no kuzahugura abandi.

Ati: “Ikigamijwe ni ukongerera abitabiriye amahugurwa ubumenyi bwiyongera ku bwo bari bafite bwo gucunga umutekano  no gufasha mu guhugura bagenzi babo nabo bakagira ubwo bumenyi.”

- Kwmamaza -

SP Dr. Emile Musoni ukorera mu bitaro bya Kanombe mu ishami rishinzwe gutanga ubutabazi akaba n’umwe mu batanga ayo mahugurwa, yagarutse ku bintu by’ibanze umuntu ugiye gutanga ubutabazi aheraho ndetse n’ibindi agomba kwitwararika.

Yagize ati: “Iyo ugiye gutanga ubutabazi bw’ibanze hari ibintu bitandukanye ukwiye kwitaho birimo kubanza kureba icyo uwo ugiye gutabara  yabaye, kuko umufasha bigendanye n’uko yakomeretse cyangwa yafashwe, imiterere y’ahantu umusanze niba hatamukururira ibindi byago ari we ndetse nawe ubwawe.”

Avuga ko ibikoresho byifashishwa mu gutanga ubutabazi bw’ibanze birimo ibyifashishwa mu kongera umwuka, guhagarika amaraso kandi hakitabwa k’uburyo  bikoreshwa.

Atanga  urugero rw’uburyo ushobora guha ubutabazi umuntu wahuye n’impanuka, uko umufata ndetse n’ingingo ufataho kugira ngo wumve uko ameze n’uburyo ahumeka igihe ugiye kumwongerera umwuka n’inshuro ugenda ukanda mu gituza wongera urekura.

Abitabiriye aya mahugurwa bavuga ko ari ingenzi kuri bo ndetse ko bibaye byiza yanatangwa hirya no hino mu gihugu; ubwo bumenyi bukagirwa na benshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version