Mu gihugu hose hamaze kubakwa ibiraro 300 byo mu kirere bifasha abaturage batuye ahantu hagoye kwambuka guhahirana.
Inzego z’ibanze za Leta y’u Rwanda zikorana n’Ikigo Bridge for Prosperity mu kubyubaka hagamijwe kuvana abaturage mu bwigunge.
Icya 300 cyabaye icyuzuye i Gikondo cyatashywe kuri uyu wa Kabiri Tariki 16, Nzeri, 2025, kikaba cyuzuye ku ngengo y’imari ya Miliyoni Frw 80.
Cyubatswe mu Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Icyakora iki cyo cyubatswe ku bufatanye bwa Dubai ports World, Leta y’u Rwanda na cya kigo Bridge to Prosperity.
Abaturage b’i Nyarurama basabwa kwita kuri icyo kiraro kugira ngo kizarambe kibagirire akamaro.