Mu Rwanda Hari Ibirombe 100 Bicukurwa Mu Buryo Budakurikije Amategeko

Amabuye y'agaciro aboneka mu Rwanda n'aho acukurwa

Mu Ntara y’Uburasirazuba niho hari ibirombe byinshi bicukurwa mu buryo budakurije amategeko kuko hari 32, mu Majyepfo hakaba 20, mu Majyaruguru hakaba 18, mu Burengerazuba hakaba 17 n’aho mu Mujyi wa Kigali hakaba bibiri.

Inzego z’ibanze hamwe n’iz’umutekano bari gukorana ngo ibyo birombe bifungwe kuko bikunze guhitana ubuzima bw’ababicukuramo mu buryo budakurikije amategeko.

Ibyo gufunga ibi birombe biri mu mabwiriza aherutse gusohorwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Mini, Petelori na Gazi, RMB.

Ubuyobozi bw’iki kigo bivuga ko biriya birombe bigomba kuba bifunzwe kuzageza igihe bizaba byujuje ibiranga ikirombe giteguye neza kugira ngo kidashyira ubuzima bw’abacukuzi mu kaga.

Akarere ka Muhanga n’aka  Kamonyi nitwo turere tubamo ibirombe byinshi mu Ntara y’Amajyepfo.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi yabwiye The New Times ko ntacyo badakora ngo bakumire ubucukuzi budakurikije amategeko.

Avuga ko batangiye gukorana n’inzego zose kugira ngo barebe uko bakoma imbere abantu bakora ubwo bucukuzi butemerewe n’amategeko.

Imwe mu ngamba avuga ko bafashe ni ubukungarambaga bugamije kubwira abaturage ko gucukura mu buryo butemewe n’amategeko bishyira ubuzima bwabo mu kaga kandi bikaba bihanwa n’amategeko.

Ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye butemewe n’amategeko gihagurukiwe mu rwego rukomeye nyuma y’uko hari abantu batandatu baguye muri kimwe mu birombe byo muri Huye kubakuramo birananirana.

Muri Gatsibo n’aho hari abantu bavugwaho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo budakurikije amategeko biyise ‘Imparata’ bakurikiranyweho kwangiza umuyoboro w’amazi ufite agaciro karenga Miliyari Frw 1.

Mu Ntara y’Uburengerazuba naho ngo bafashe ingamba zo guhangana n’abacukura mu buryo butemewe n’amategeko.

Byemezwa na Guverineri wayo witwa François Habitegeko.

Habitegeko yabwiye The  New Times ko imwe mu ngamba zo guhangana  n’abacukura mu buryo butemewe n’amategeko, inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zitanga imihigo yo kuzahangana n’abakora ubwo bucukuzi.

Avuga ko amabwiriza bafashe avuga ko n’abafite ibirombe  byemewe, bagomba gukora k’uburyo bakurikiza amabwiriza agenga ubucukuzi bwemewe.

Intara y’Uburasirazuba nayo ngo ifite ingamba zikomeye zo guhangana n’abacukura mu buryo butemewe n’amategeko ndetse ngo hari abantu bagera kuri 20 bo mu Mirenge ya Rugarama na Kiziguro.

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, petelori na gazi kivuga ko gukumira ubucukuzi butemewe n’amategeko birinda ubuzima bw’abantu kubera mu myaka itanu ishize hari abantu 429 bahitanywe n’ibiza ndetse abandi bagera kuri 272 barakomereka.

Ifoto: Ikarita yerekena aho amabuye aherereye 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version