Ingingo 10 Zaranze Ikiganiro Perezida Kagame Yahaye Urubyiruko

Kuri uyu wa Gatatu taliki 23, Kanama, 2023 ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’urubyiruko muri YouthConnekt ku nshuro ya 10, yagarutse ku bintu bitandukanye bigomba kururanga ndetse n’ibindi bikwiye kuranga abayobozi bita kubo rushinzwe.

Ubwanditsi bwa Taarifa bwasanze hari ibintu 10 bikubiye mu byo Perezia Paul Kagame yabwiye urubyiruko.

Ibyo ni ibi bikurikira:

1.Kwigira:

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rwari aho ko rugomba gutangira kwibaza impamvu zituma u Rwanda n’Afurika bidatera imbere. Yababwiye ko ibyo bagomba kubyibaza hakiri kare, bakiri bato.

Avuga ko bakwiye kwibaza impamvu ituma Afurika idindira kandi ahandi ku isi hose barateye imbere.

Yabwiye urubyiruko ko n’ubwo Imana yaba ishoboza abantu byose, ariko ko atari yo izabubakira igihugu.

Ati: “ Ko twese Imana yaturemye, kuki byageze mu Rwanda no muri Afurika, abantu b’Imana bagasubira inyuma? Hari uwamfasha kubinsobanurira?…”

Yavuze ko Abanyarwanda n’abandi Banyafurika  ari abantu nk’abandi, ko bagomba gukora bakiteza imbere ntibahore bumva ko hari uwo bagomba gusaba amaramuko.

Ngo nta muntu waremye undi bityo abantu bose bagomba kubahana.

2.Kwihuta mu bikorwa:

Mu gihe cyo kwakira ibibazo n’ibitekerezo byatanzwe n’urubyiruko, Perezida Kagame yaje kubwira abari aho ko ‘bagomba’ gukora bihuta, ntibyo kuzarira bakabireka.

Hari mu gihe umwe muri bo yafataga ijambo, bigasa n’aho atarasa ku ntego y’icyamuhagurukije.

Kuzarira no kwizimba mu magambo biri mu bikunze kuranga abantu bahaguruka bahawe ijambo, bamwe bakabikora kugira ngo bumvikanishe ibyo bavuga bibwira ko bitumvikana cyangwa se bakabikora kuko bumva ko ibitekerezo byabo biremereye, ko abandi bakwiye kubatega amatwi.

3.Kutiringira indagu no kwanga ubuhemu:

Mu kiganiro kandi Perezida Kagame yavuze ko bibabaje kuba hari abantu bakora mu rwego rwa Siporo bakigendera ku by’indagu.

Yababwiye ko izo ndagu ntacyo zibagezaho ndetse ko ‘zishobora’ kuba ari zo ntandaro yo gutsindwa mu mikino baba bagiye guhatanamo.

Kagame kandi yanenze abayobozi baherutse gutererana abana bari bagiye mu marushanwa mu mahanga bakagenda na bisi kandi abo bayobozi bagiye n’indege bicaye neza.

Yavuze ko abo bana bagezeyo bananiwe ndetse bashonje.

Kuri iyi ngingo, yaboneyeho gusaba abana bagiye mu mikino nk’iyo ko nihagira urenganywa, agomba kujya abivuga, ntabizinzike kuko kubizinzika bisenya bigatuma n’uwabikoze adahanwa.

4.Gusenga usaba ubukene

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rwari rumuteze amatwi ko aherutse gutangazwa no kumva ko hari abasore n’inkumi bifashe bafata inzira bajya ahantu ‘gusenga basaba ubukene.’

Yavuze ko yabyumvise biramutangaza ndetse aza kubigarukaho mu Nama y’Abaminisitiri.

Yabwiye urwo rubyikruko ko abakoze biriya bakoze ishyano.

Kagame yahaye gasopo uwo ari we wese uzongera gukora ibintu k’ibyo ko azazana amakamyo akamubafatana nabo bazaba bari kumwe bose akajya kubafungira ahantu.

Ibyo bakoze ngo si iby’i Rwanda.

Ngo ibyo bakoze bigaragaza ubukene bw’ibitekerezo kandi bugomba kuva mu bantu.

5.Hari abakoresha imbaraga mu nzira mbi

Mu gukomeza inama yahaga urwo rubyiruko, Perezida Kagame yavuze ko hari abantu bakoresha imbaraga zabo mu bintu bitari byo. Hamwe ngo ni mu nzangano ndetse ngo no muri uko kuramya ubukene.

6.Kudacika intege, kugerageza buri gihe…

Mu nama ze, Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rutagomba gucika intege mu byo rukora byose.

Yemeza ko guhora umuntu agerageza, kutadohoka ari byo bituma agera kuri byinshi by’ingirakamaro.

Avuga ko iyo urekeye aho kugerageza, usigara utunzwe n’abandi cyangwa ugakomeza kurambiriza ku ndagu.

7.Gukurikirana imikoreshereze y’imari

Mu mwanya w’ibitekerezo n’ibiganiro hagati y’urubyiruko na Perezida Kagame, hari uwamusabye ko habaho uburyo bwo gufasha mu bakora ikoranabuhanga cyane iryitwa Artificial Intelligence kugira ngo bakomeze ubwo bushakashatsi.

Perezida Kagame yasubije ko ibyo ari ngombwa ariko ko ikibazo ari uko hari ubwo ikigega nk’icyo gishyirwaho ariko ugasanga abagishyizeho badakurikirana ngo barebe niba intego zacyo zigerwaho cyangwa se bamenyekanishe ko n’iyo mfashanyo ihari bityo abantu bayigane ibunganire.

Ibyo ngo bikwiye guhinduka.

8.Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nabo baba ingabo…

Umwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yasabye Perezida Kagame ko harebwa niba nta buryo abantu nkawe bashyirwa mu ngabo z’u Rwanda cyangwa Polisi.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo bishoboka kubera ko mu ngabo z’u Rwanda habamo n’abakora indi mirimo itandukanye.

Ati: “ …Hari ubwo abantu bibwira mu gisirikare ari ukurasa no kuraswa gusa. Ni umwuga ahubwo wubaka birenze…. Ibyo avuga rero birashoboka.”

9.Mutangire mutekereze ibisubizo birengera ibidukikije..

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko n’ubwo hari ibintu bigira uruhare mu gushyuha kw’ikirere, ariko hari n’ubundi buryo bwo kugabanya ubukana bw’iki kibazo.

Ubwo burimo nko gukoresha imbaraga zikoresha imirasire y’izuba.

Avuga ko ikoranabuhanga ryerekana ko hari ibigomba gukorwa kugira ngo ibi bibazo bibonerwe ibisubizo.

Perezida Kagame avuga ko ubundi buryo bwo kurinda ko abantu bakomeza gutuma isi ishyuha, harimo no kubungabunga amashyamba.

Avuga ko u Rwanda rusanganywe ingamba zo guhangana n’ibi bibazo kandi ngo icy’ingenzi ni ukumenyekanisha ibyo rwiyemeje muri uyu mujyo.

10.Gushingira ku byubatswe ku mubano n’amahanga tukareba ibidufitiye akamaro…

Ku byerekeye icyo urubyiruko rubona rwakura mu mubano u Rwanda rufitanye n’amahanga, Perezida Kagame avuga ko icyo u Rwanda rukora ari ukubakira kuri uwo mubano, bityo urubyiruko rwarwo tukabona uko rubyungukiramo.

Abo muri byo bihugu rukorana n’u Rwanda nabo kandi ngo babona uburyo bwo kuza mu Rwanda bakagira icyo bahakorera kibafitiye akamaro.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version