Mu Rwanda Hatangijwe Ishuri Ryo Gupima Ubuziranenge Mu By’Inganda

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read

K’ubufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), bifatanyije n’Ikigo cya Koreya gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (KOICA) hatashywe ikigo RSB Quality Academy.

Ni ishuri ryashyizweho binyuze mu mushinga wo guteza imbere ubushobozi bw’ikoranabuhanga mu buziranenge n’ibipimo by’inganda (SISIC), ukazamara imyaka itanu.

Watangijwe neza mu mwaka 2023 ukazarangira mu mwaka wa 2028 ku nkunga ya KOICA ingana na miliyoni $7.

Umuhango wo gutaha ku mugaragaro iryo shuri wahuriranye n’Inama ya kabiri y’Akanama Gashinzwe Kuyobora Umushinga (Project Steering Committee – PSC), unasuzumirwamo ibyagezweho mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga mu gihe kiri imbere.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Antoine-Marie Kajangwe na Jeong Woo-jin, Ambasaderi wa Repubulika ya Koreya mu Rwanda, Kim Jin-hwa nibo bawutashye.

Hari kandi n’umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, itsinda rya Project Management Consultancy (PMC), ubuyobozi bwa RSB n’abatumirwa baturutse mu nzego za Leta, imiryango itari iya Leta n’abikorera.

Ishuri RSB Quality Academy rifite icyumba cy’Ikoranabuhanga kigezweho (Smart Classroom) cyashyizweho binyuze mu mushinga SISIC rikazafasha mu kongerera ubushobozi abanyamwuga mu bijyanye n’ubuziranenge, ibipimo, ibizamini no gutanga impamyabuziranenge, hakaziyongeraho no gufasha mu kuzamura ubushobozi bwo guhangana ku isoko kw’ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs).

Murenzi Raymond uyobora RSB nawe abigarukaho agira ati: “RSB Quality Academy ntabwo izaba gusa ikigo gitanga amahugurwa, ahubwo izaba n’urubuga rw’igihugu rwo gutegura abanyamwuga mu rwego rw’ubuziranenge n’ibipimo. Twizeye ko izagira uruhare rukomeye mu kongerera ubushobozi abafatanyabikorwa b’inganda n’ibigo bito n’ibiciriritse, bityo ikazamura ihiganwa ry’inganda z’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.”

Ubuyobozi bw’ikigo cya Koreya gishinzwe ubufatanye mpuzamahanga, KOICA, bwashimye ubufatanye bufitanye na RSB ndetse n’ishyirwaho ry’iki kigo cy’ubuziranenge.

Buvuga ko ririya shuri rizaba uburyo bwo guteza imbere ubushobozi bw’inganda mu bijyanye n’ubuziranenge n’ibipimo.

Kim Jin-hwa, Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, yagize ati: “Gutangiza RSB Quality Academy ni intambwe ikomeye mu gushimangira ibikorwa remezo by’ubuziranenge mu Rwanda binyuze mu guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga. Muri KOICA twemera ko iterambere rirambye rishingira ku bantu”

Harimo ibyumba byihagazeho

Yizeye ko ririya shuri rizaba uburyo bwiza bwo guhugura abahanga mu by’inganda kugira ngo bazanabusangize abandi.

Ashimangira ko KOICA yishimira gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere umuco wo guharanira ko ibyakorewe mu nganda biba byujuje ubuziranenge n’ubudashyikirwa, gushyigikira iterambere ry’urwego rw’inganda ngo zizarusheho guhangana n’izindi ku isoko mpuzamahanga.

Jeong Woo-jin, Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda, yavuze ati: “RSB Quality Academy ni ikimenyetso cy’ubufatanye bukomeye kandi burambye hagati ya Repubulika ya Koreya n’u Rwanda. Uretse ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo, iri shoramari rigamije cyane cyane guha abantu ubushobozi binyuze mu bumenyi bazahakura. Ndizera ko iri shuri rizaba urubuga rukomeye rwo gutegura abanyamwuga bafite ubushobozi mu gushyigikira iterambere ry’ubucuruzi no gufasha u Rwanda kugera ku ntego yarwo yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.”

Mu izina rya Guverinoma, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yashimiye ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Repubulika ya Koreya.

Ati: “Twishimiye ko ubufatanye dufitanye na Repubulika ya Koreya bugira uruhare rukomeye mu guteza imbere inganda mu Rwanda. Dushingiye ku byagezweho n’umushinga SISIC, KOICA na Guverinoma y’u Rwanda bazakomeza gushimangira ubufatanye mu guteza imbere ibikorwa remezo by’ubuziranenge ku rwego rw’igihugu.”

Avuga ko bizagira uruhare no mu guteza imbere ibipimo by’inganda no kongera ubushobozi bw’inganda z’u Rwanda mu guhangana ku isoko mpuzamahanga no guteza imbere ubukungu.

Leta yafatanyije n’Ikigo KOICA mu kubaka iri shuri rya RSB.

Umushinga SISIC uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa KOICA, RSB na PMC, ukazateza imbere ibikorwa remezo by’ubuziranenge ku rwego rw’igihugu (National Quality Infrastructure – NQI) no kongera ubushobozi bw’inganda mu guhangana ku isoko.

Biteganyijwe ko RSB Quality Academy izafasha mu gutegura no gutanga amasomo yo kuri murandasi, gushyiraho ahantu hagezweho ho kwigira hifashishisha ikoranabuhanga no gushyira mu bikorwa gahunda zo kongerera ubushobozi abanyamwuga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *