Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, kivuga ko ubukonje abantu bari kubona mu Ntangiriro ya Kanama, 2022 ari ubw’igihe gito kuko uku kwezi kuzashyuha kurusha ukurangiye kwa Nyakanga.
Umujyi wa Kigali n’Intara y’i Burasirazuba niho hazashyuha kurusha ahandi mu Rwanda.
Itangazo rya kiriya kigo rivuga ko mu kwezi kwa Kanama 2022, ubushyuhe bwinshi buteganyijwe ku manywa buri hagati ya dogere Selisiyusi 17 na 32 mu Rwanda.
Kandi ngo ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe kwiyongera ugereranyije nubw’ukwezi kurangiye kwa Nyakanga.
Haranditse hati: “ Ibice by’Umujyi wa Kigali niby’Uturere twa Bugesera na Ngoma, Amayaga no mu kibaya cya Bugarama hateganyijwe igipimo cy’ubushyuhe kiruta icy’ahandi kizaba kiri hagati ya dogere Selisiyusi 29 na 32. Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru kiri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 29 giteganyijwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi no mu bice bisigaye by’Intara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyepfo ukuyemo ibice bimwe by’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru hateganyijwe igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru kiri hagati ya dogere selisiyusi 22 na 26.”
Ku rundi ruhande ngo igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru kiri hagati ya dogere selisiyusi 17 na 20 nicyo gito giteganyijwe mu Majyaruguru y’Uturere twa Musanze na Nyabihu muri Parike y’Igihugu y’Ibirunga. Ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe bwo hejuru busanzwe bw’ukwezi kwa Kanama (Ubushyuhe busanzwe bw’ukwezi kwa Kanama buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 32).
Hagati aho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe mu ijoro buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 08 na 16 mu Rwanda hose muri rusange.
Ibice bimwe byo mu Majyepfo y’i Burengerazuba bw’igihugu (muri Parike ya Nyangwe nahandi byegeranye) no mu Majyaruguru y’i Burengerazuba bw’Igihugu hateganyijwe kuzakonja kurusha ahandi ku gipimo cy’ubushyuhe bwo hasi kiri hagati ya dogere selisiyusi 08 na 10.
Meteo Rwanda ivuga ko ibice byinshi bisigaye by’Intara y’Amajyaruguru, i Burengerazuba, Amajyepfo no mu gice cy’Amajyepfo y’ i Burasirazuba hateganyijwe igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi kiri hagati ya dogere selisiyusi 10 na 12.
Igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi giteganyijwe kiri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe bwo hasi busanzwe bw’ukwezi kwa Kanama (ubushyuhe bwo hasi busanzwe bw’ukwezi kwa Kanama buri hagati ya dogere Selisiyusi 09 na 17).
Ku byerekeye imvura, mu Rwanda hazakomeza kurangwa n’ibihe bisanzwe by’impeshyi, hakaba
hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 10 na 50. Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 50 iteganyijwe mu bice by’Uturere twa Nyamasheke, Rusizi, Rutsiro, Ngororero, mu Burengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru no mu Majyaruguru y’Uturere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera.
Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 40 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’i Burengerazuba no mu Turere twa Musanze na Burera, mu bice byo hagati by’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru no mu Majyaruguru y’Uturere twa Gakenke na Rulindo.
Mu bice bisigaye by’igihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 10 na 30.
Imvura iteganyijwe mu kwezi kwa Kanama 2022 izaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Kanama mu gihugu hose (imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Kanama iri hagati ya milimetero 0 na 50).
Ku byerekeye umuvuduko w’umuyaga, abahanga bo muri Meteo Rwanda bavuga ko mu kwezi kwa Kanama 2022, hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 10 ku isegonda.
Ahateganyijwe umuyaga mwinshi ni ukuvuga ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 10 ni bice by’uturere twa Karongi, Rutsiro, Nyamasheke na Ngororero.
Ahasigaye mu gihugu hateganyijwe umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda uretse ibice bimwe by’umujyi wa Kigali hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na meteo 6 ku isegonda.