Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Rwanda ntituri habi mu kurinda impfu z’ababyeyi ariko turacyafite akazi: Dr Muhirwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mu Rwanda ntituri habi mu kurinda impfu z’ababyeyi ariko turacyafite akazi: Dr Muhirwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 December 2020 7:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Dr Muhirwa Bonfils
SHARE

Umuganga uvura indwara z’abagore mu bitaro bya Nyamata Dr Muhirwa Bonfils avuga ko iyo urebye aho u Rwanda rugeze rugabanya impfu z’abagore bapfa babyara ubona ko ruteye intambwe ariko hakiri urugendo. Mu Rwanda ku mbyaro 100 000 hapfa ababyeyi 203 mu gihe mu myaka 20ishize hapfaga abagera ku 1000.

Dr Muhirwa avuga ibindi bihugu bifite ubukungu buciriritse, bipfusha byibura abagore 462 ku mbyaro 100 000.

Mu bihugu byateye imbere ho bapfusha abagore 11 ku mbyaro 100 000, bityo Dr Muhirwa akavuga ko u Rwanda rugifite byinshi byo gukora.

Ubusanzwe bavuga ko impfu z’ababyeyi iyo kuba umubyeyi atwite ubwabyo byamuteye urupfu cyangwa yatewe urupfu n’impamvu zifite aho zihuriye no gutwita kwe.

Izo mpfu zikunze kugaragara ku babyeyi bari mu kigero cyo kubyara ariko kandi ikigo gishinzwe ubuzima ku isi kigaragaza ko abenshi mu bibasirwa ari abatwita bakiri mu myaka y’ubwangavu.

Uko impfu z’ababyeyi babyara zagabanutse mu myaka ishize

Impamvu nkuru ituma ababyeyi bapfa bari kubyara ni ukuva cyane:

Dr Bonfils Muhirwa avuga ikibazo gikomeye kivuka iyo umubyeyi abyaye bisanzwe ariko akava amaraso menshi bikaza gutuma abura ubuzima  iyo hatagize igikorwa mu maguru mashya.

Avuga ko iki ari ikibazo kigaragara henshi ku isi.

Indi mpamvu ijya itera impfu z’ababyeyi ari ukugira umuvuduko ukabije w’amaraso cyangwa umubyeyi akaba afite izindi ndwara zifata inzungano bita infections.

Mu mpamvu zose ariko iyo kuva amaraso umugore amaze kubyara niyo igaragara kenshi.

 

Hari ibyo ababyeyi bakora bakirinda ibyabatera ibyago byo gupfa babyara:

Muganga avuga ko kimwe mu bintu bakangurira ababyeyi kenshi ari ukubyarira kwa muganga kugira ngo ugize ikibazo afashwe.

N’ubwo bigaragara ko muri rusange ababyeyi bumvise akamaro ko kubyarira kwa muganga, hari bamwe batarabyumva, bikaba bisaba kongera ubukangurambaga.

Indi mbogamizi ni uko abaganga ari bake muri rusange ndetse n’abita ku bagore bakaba ari bake by’umwihariko.

Umwihariko wabo ni uko  niyo habonetse ababyaza  hari ubwo habura abaganga b’inzobere bo kwitabaza aho byakomeye.

Kubera ko umugore watakaje amaraso menshi aba akeneye  andi yo kumutera mu buryo  bwihuse, hari ubwo abura cyangwa agatinda kumugeraho bikamuviramo urupfu.

Dr Muhirwa avuga ko n’ubwo hari uburyo bwashyizweho bwo guhererekanya amaraso kugira ngo agere kure binyuze mu kuba hari imbangukiragutabara nyinshi ndetse naza drones za Zipline zifasha, ariko urugendo rukiri rurerure.

Iyo umubyeyi apfuye abyara kiba ari igihombo gikomeye
TAGGED:AmarasofeaturedMuhirwaNyamataUmugoreZipline
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RURA yahawe umuyobozi mushya, 2 mu byo Nyirishema yibukirwaho vuba aha
Next Article Putin yasezeranyije Biden ubufatanye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Amerika Yarashe Rwagati Muri Venezuela 

Karongi: Abo Mu Nkambi Ya Kiziba Nabo Bamaganye Ingengabitekerezo Iba i Kinshasa

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

You Might Also Like

Ubukungu

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

2025: Umwaka Ikawa Y’u Rwanda Yarwinjirije Amadolari Menshi Kurusha Indi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abagore 30 Mu Bakomando Ba RCS Batojwe Gutabara Aho Rukomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?