Mu Rwanda Ubumenyi Bw’Abakozi Ba Leta Mu Ikoranabuhanga Burimo Icyuho- Raporo

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe guhugura abakozi mu by’ikoranabuhanga kitwa ICDL cyatangaje ko hari icyuho  ku byerekeye gukoresha ikoranabuhanga mu kazi cyasanze mu bakozi b’ibihugu by’Afurika harimo n’u Rwanda.

Ku byerekeye u Rwanda, raporo ya kiriya kigo yiswe ICDL References And Endorsements, Digital for Employability and Productivity yavuze ko hari ibigo bya Leta yahuguye kugira ngo abakozi babyo bongere ubwo bumenyi.

Umwe mu bayobozi bakuru ba ICDL muri Afurika witwa Solange Umulisa yavuze ko intego ya  kiriya kigo ari ukuba umusemburo w’iterambere rishingiye ku bumenyi mu ikoranabuhanga no guhanahana ubunararibonye muri uru rwego.

Yavuze ko iriya izarangira abayitabiriye bamenye ahari intege nke mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’ibyakorwa ngo icyo cyuho kizibwe.

Ku byerekeye u Rwanda, nyuma yo gusanga ubumenyi ari bucye kiriya kigo cyahisemo gutangira guhugura abakozi barimo n’abakozi 103 ba Banki Nkuru y’igihugu bahuguwe baturutse mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali.

Abakozi bahuguwe  nabo bazahugura abandi.

Igitabo gikubiyemo ibyavuye muri raporo ya ICGL

Muri RSSB naho mu mwaka wa 2019 hari abakozi  bagera kuri 25 bahuguwe na kiriya kigo, bongera kwibutswa amasomo y’ibanze y’ikoranabuhanga.

Ngo bahawe amasomo arindwi.

Ya nyandiko dufite ivuga ko RSSB ifite abakozi bagera ku 1200 mu Rwanda hose.

Nyuma yo kubona ko Abanyarwanda muri rusange n’abakozi ba Leta by’umwihariko nta bumenyi buhagije mu ikoranabuhanga, Minisiteri ya ICT na Inovasiyo yitabaje ICDL ngo ize iyifashe kuzamura ubumenyi bw’Abanyarwanda mu by’ikoranabuhanga.

Ibi byakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa politiki y’iriya Minisiteri yiswe National Digital Talent Policy.

Igamije ko Abanyarwanda bazaba bazi gukoresha ikoranabuhanga ku rwego rushimishije bazaba bangana na 60% mu mwaka wa 2024.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ikoranabuhanga Bwana Yves Iradukunda yavuze ko yemera ko hari urwego ubumenyi mu ikoranabunga butarageraho mu bakozi ba Leta ariko ngo hari intambwe iri guterwa kubera ko muri iki gihe ikoranabuhanga rikoreshwa cyane.

Ati: “ Muri iki gihe abantu bose bashishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga kandi uko bigaragara barabimenya n’ubwo hakiri intambwe yo guterwa.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ikoranabuhanga Bwana Yves Iradukunda

Yves Iradukunda avuga ko n’ikimenyimenyi abantu bakira serivisi nyinshi binyuze ku IREMBO.

Ikindi avuga kigaragaza iterambere ry’ikoranabuhanga mu Banyarwanda cyane cyane abakozi ni uko abenshi bakoresheje uburyo bwa Webex mu gukora inama zibahuza mu gihe COVID-19 yacaga ibintu.

N’ubwo avuga ko ku IREMBO ibintu  bikorwa neza, Taarifa iherutse kwakira amakuru avuga ko ririya ‘rembo risa n’irifunze’ kuko bitacyorohera abantu kurikoresha binjira aho bashaka kwakira serivisi.

Ngo hari ibyo ujya kwishyurira ku ‘Irembo rikabyanga.’

Yves Iradukunda  ati: “ …Muri iyi forum bagaragaje icyuho gihari mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikoranabuhanga. Iki cyuho cyagize ingaruka muri iki gihe aho abantu bacyeneye ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi. Yaba umuhinzi, umucuruzi n’undi wese…”

Avuga ko kuba umuntu atunze telefoni cyangwa ikindi kintu cy’ikoranabuhanga bidahagije ahubwo agomba no kukigira ho ubumenyi butuma kimugirira akandi kamaro.

Icyakora Yves Iradukunda avuga ko u Rwanda rwabwiye abakoze buriya bushakashatsi ko hari intambwe yatewe mu kuzamura ubumenyi mu by’ikoranabuhanga mu bakozi   kandi ngo rufite n’izindi ngamba zo gukomeza kuruteza imbere.

Imwe muri izi ngamba ni uko mu myaka iri imbere  buri mukozi wa Leta azahabwa amahugurwa nyuma akazahabwa inyemezabumenyi mu ikoranabuhaga izamufasha mu kazi cye.

Kubahugura ngo byaratangiye, bikaba bibera mu bigo bitandukanye birimo na University of Tourism, Technology and Business Studies.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version