Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko k’ubufatanye na Imbuto Foundation mu tugari tw’Umujyi wa Kigali no mu Midugudu yatoranyijwe, hagiye gutangira kubakwa ibibuga by’imikino itandukanye.
Ni umushinga ugamije gufasha urubyiruko kwidagadura no kuzamura impano zarwo muri iyo mikino.
Iyubakwa ry’ibi bikorwa remezo byatangajwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku rukuta rwawo rwa Twitter.
Minisiteri ya siporo niyo izacunga imyubakirwe y’ibi bibuga.
Ku ikubitiro hagiye gutangira ibikorwa byo kubaka ibibuga mu Mudugudu w’Ingenzi mu Kagari ka Bibare, aha ni mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.
Hakazatangirirwa ku kibuga cya Basketball.
Muri gahunda ya @Rwanda_Sports na @CityofKigali yo guteza imbere imikino mu Midugudu, abantu bakegerezwa ibibuga aho batuye, umuryango @Imbuto ugiye gutera inkunga ibikorwa byo kubaka ibibuga mu Mudugudu w’Ingenzi mu Kagari ka Bibare, hakazatangirirwa ku kibuga cya Basketball 1/4 pic.twitter.com/llbSYWqZZ0
— City of Kigali (@CityofKigali) December 15, 2021
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko kiriya kibuga kizanifashishwa mu yindi mikino nka Volleyball, Handball, Mini-football n’indi mikino.
Biteganyijwe ko uriya mushinga uzaba ufite n’ibindi bikorwaremezo by’ahabera imikino nka stade ntoya, ubwiherero, parking n’ibindi.
Minisiteri ya siporo iherutse gusinyana amasezerano y’imikoranire n’Ikigo MasterSteelRw yo kuzubaka ibibuga mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyerekana ko byibura muri buri Mudugudu cyangwa Akagari hazashyirwa ibibuga by’imyidagaduro.
Intego ni uguteza imbere siporo ndetse n’impano ziri mu bato zikagaragara.
Bije gufasha iki Minisiteri ya Siporo?
Mu kiganiro Minisitiri wa Siporo Madamu Aurore Mimosa Munyangaju yigeze guha IGIHE mu mezi macye ashize, yavuze ko gushyira ibibuga hirya no hino mu gihugu ari bumwe mu buryo bwo gufasha abakiri bato kwerekana imikino bashoboye bityo siporo y’u Rwanda ikahazamukira.
Mimosa Aurore Munyangaju yavuze ko Minisiteri ayoboye isanganywe gahunda yise ‘ Isonga’ igamije gufasha abanyeshuri mu mashuri yisumbuye kongera ubumenyi n’impano mu mikino itandukanye.
Ni umushinga bazafatanya n’Ikigega cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga kitwa Agence Française de Devélopment( AFD).
Umuyobozi w’iki kigega Arthur Germond aherutse kubwira itangazamakuru ko iki kigega giteganya kuzafasha u Rwanda muri iyi gahunda kandi ngo ni imikoranire irambye.
Munyangaju ku ruhande rwe yagize ati: “ Muri iyi gahunda tuzategura abana, abatoza n’abandi bakora muri siporo, abatoza tubigishe kumenya no guteza imbere impano no kuvugurura bimwe mu bikorwa remezo mu mashuri n’ahandi.”
Muri uru rwego, Munyangaju yavuze ko hari gahunda yo kureba uko amashuri yegeranye ashobora kuzakorana, agasangira igikorwa remezo nk’ikibuga.
Ni imikoranire izahuza Minisiteri ya Siporo n’iy’uburezi.