Mu Tugari Tw’i Kigali Hagiye Kubakwa Ibibuga Bya Siporo

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko k’ubufatanye na Imbuto Foundation mu tugari tw’Umujyi wa Kigali no mu Midugudu yatoranyijwe, hagiye gutangira kubakwa ibibuga by’imikino itandukanye.

Ni umushinga ugamije gufasha urubyiruko kwidagadura no kuzamura impano zarwo muri iyo mikino.

Iyubakwa ry’ibi bikorwa remezo byatangajwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku rukuta rwawo rwa Twitter.

Ikibuga cya mbere kiri hafi gutangira kubakwa mu Bibare bya Remera ya Gasabo

Minisiteri ya siporo niyo izacunga imyubakirwe y’ibi bibuga.

- Advertisement -

Ku ikubitiro hagiye gutangira ibikorwa byo kubaka ibibuga mu Mudugudu w’Ingenzi mu Kagari ka Bibare, aha ni mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Hakazatangirirwa ku kibuga cya Basketball.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko kiriya kibuga kizanifashishwa mu yindi mikino nka Volleyball, Handball, Mini-football n’indi mikino.

Biteganyijwe ko uriya mushinga uzaba ufite n’ibindi bikorwaremezo by’ahabera imikino nka stade ntoya, ubwiherero, parking n’ibindi.

Minisiteri ya siporo iherutse gusinyana amasezerano y’imikoranire n’Ikigo MasterSteelRw  yo kuzubaka ibibuga mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyerekana ko byibura muri buri Mudugudu cyangwa Akagari hazashyirwa ibibuga by’imyidagaduro.

Intego ni uguteza imbere siporo ndetse n’impano ziri mu bato zikagaragara.

Bije gufasha iki Minisiteri ya Siporo?

Minisitiri Munyangaju avuga ko gufasha urubyiruko kubona ikibuga hafi ari imwe mu ngamba zo kuzamura impano mu mikino

Mu kiganiro Minisitiri wa Siporo Madamu Aurore Mimosa Munyangaju yigeze guha IGIHE mu mezi macye ashize, yavuze ko gushyira ibibuga hirya no hino mu gihugu ari bumwe mu buryo bwo gufasha abakiri bato kwerekana imikino bashoboye bityo siporo y’u Rwanda ikahazamukira.

Mimosa Aurore Munyangaju yavuze ko Minisiteri ayoboye isanganywe gahunda yise ‘ Isonga’ igamije gufasha abanyeshuri mu mashuri yisumbuye kongera ubumenyi  n’impano mu mikino itandukanye.

Ni umushinga bazafatanya n’Ikigega cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga kitwa Agence Française de Devélopment( AFD).

Umuyobozi w’iki kigega Arthur Germond aherutse kubwira itangazamakuru ko iki kigega giteganya kuzafasha u Rwanda muri iyi gahunda kandi ngo ni imikoranire irambye.

Gahunda ya Isonga igamije kuzamura impano z’abana mu mikino itandukanye

Munyangaju ku ruhande rwe yagize  ati: “ Muri iyi gahunda tuzategura abana, abatoza n’abandi bakora muri siporo, abatoza tubigishe kumenya no guteza imbere impano no kuvugurura bimwe mu bikorwa remezo mu mashuri n’ahandi.”

Muri  uru rwego, Munyangaju yavuze ko hari gahunda yo kureba uko amashuri yegeranye ashobora kuzakorana, agasangira igikorwa remezo nk’ikibuga.

Ni imikoranire izahuza Minisiteri ya Siporo n’iy’uburezi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version