Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mudugudu Uvugwaho Gukubita Umunyamakuru I Nyagatare ‘Yafunzwe’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mudugudu Uvugwaho Gukubita Umunyamakuru I Nyagatare ‘Yafunzwe’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 July 2021 6:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Prisoner holding metal cage in jail no freedom concept
SHARE

Amakuru Taarifa  yamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20, Nyakanga, 2021 aremeza ko Sam Kalisa wari Umukuru w’Umudugudu wa Rubona, Akagari ka Rwisirabo, Mu Murenge wa Karangazi muri Nyagatare wavugwagaho gukubita umunyamakuru wa Flash FM yatawe muri yombi.

Ejo twari twabajije Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Dr Thierry B Murangira niba binjiye muri kiriya kibazo kuko ariko Polisi yari yatubwiye, atumenyesha ko uvugwaho guhohoterwa atari yatanze ikirego mu gihe twabimubazaga.

Ubu rero twamenye ko uriya mugabo witwa Sam Kalisa yatawe muri yombi.

Kalisa Sam yari yabwiye Taarifa ko ibyo twamubazaga ku byamuvugwagaho atari umwanya n’imbaraga zo kugira icyo abitubwiraho kuko yari ananiwe.

Uwo munaniro ngo wari watewe n’uko yari yaraye yisobanura ku nzego za Leta n’iz’umutekano, bityo ko ‘nta mbaraga yari agifite zo guha ibisobanuro itangazamakuru.’

Ati: “ Rwose nabisobanuye bihagije, ubu ndananiwe. Naraye mbisobanurira inzego za Leta n’izindi. Ubu rero ndananiwe uze kumpamagara saa sita z’amanywa…”

Uretse kuvugwaho gukubita umunyamakuru, abaturage bavuga ko uriya muyobozi yari yarashyize bariyeri ku rugabano rw’umudugudu we wa Rubona n’indi mu rwego rwo gukumira ko abaturage bajya kuvoma ngo ni uko bari muri ‘Guma mu Rugo.’

Kuki Ubuyobozi bw’Uturere iyo bwisobanura buhinduka Ubushinjacyaha?

Nyuma yo guhamagara uvugwaho ruriya rugomo, akadusubiza mu magambo twanditse haruguru, twahamagaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Bwana David Claudian Mushabe ngo agire icyo avuga ku bivugwa kuri uriya muyobozi ntiyatwitaba.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Bwana David Claudian Mushabe

Ni ko byagenze no ku Muyobozi w’aka Karere ushinzwe imibereho myiza Madamu Juliet Murekatete.

Ku rukuta rwa Twitter rw’Akarere ka Nyagatare niho hagaragara icyo bwavugaga kuri kiriya kibazo.

Buhakana ko Charles Ntirenganya yakubiswe, ahubwo bukemeza ko yahuye na commandant wa Police mu Murenge ‘ahita aryama hasi ngo bamukubise.’

Ngo  ni bwo commandant yamufotoraga kugira ngo atagira aho arwana bikitirirwa abatamukubise.

Kuvuga ko umuntu yakoze igikorwa runaka agamije gushyira abantu mu cyaha nabyo ubwabyo byafatwa nk’icyaha.

Ibi byakozwe n’Akarere ka Nyagatare byenda gusa n’ibyo Akarere ka Rubavu gaherutse gukora kisobanura ku byavugwaga na bamwe mu bahoze ari abanyamabanga b’utugari bavugwaga ho kwegura ariko bo bakemeza ko begujwe ku ngufu.

Umwe muribo yitwa  Ngabonzima. Icyo gihe  yabwiye Taarifa ko kugira ngo yandike ibaruwa ya mbere yegura, yabitegetswe n’Umukozi w’Akarere ushinzwe imirimo rusange, abo bita DM, afatanyije n’ushinzwe abakozi ( Human Resources, HR) nabo babitegetswe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe ubukungu.

Mu rwego rwo gusobanura uko byagenze, ubuyobozi bw’Akarere bwanditse kuri Twitter ko ibyo bariya banyamabanga nshingwabikorwa bavuga ari amatakirangoyi, ko banditse begura ‘kubera ibyaha bari bamaze iminsi bakora’ birimo no ‘gufungira abaturage mu biro by’Akagari.

Buvuga ko bariya baturage bafungirwaga mu Kagari bamaze gukubitwa.

Ikindi ngo muri bariya banyamabanga nshingwabikorwa hari bamwe banyerezaga Shisha Kibondo igenewe abaturage, bakaka ruswa abaturage bashaka kubaka n’ibindi.

Ubusanzwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha nirwo rufite ububasha ruhabwa n’Itegeko bwo gushinja icyaha umuntu cyangwa itsinda ry’abantu.

Ntabwo inzego za Leta zitabifite ububasha zihabwa n’Itegeko zigomba gukora akazi kagenewe ubushinjacyaha.

TAGGED:featuredKalisaMuduguduNyagatarePolisiRwandaUbushinjacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwemeje Ko KCB Group Yegukana BPR Plc
Next Article Ab’Irondo Ry’Umwuga Muri Nyarugenge Bakubitiye Umuturage Mu Muhanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Abantu 200 Bishwe N’Ikirombe

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

Umukinnyi Ukomeye Wa Kepler WBBC Yaguzwe Na REG WBBC

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?