Muhanga: Abari bagwiriwe n’ikirombe ejo, bavanywe munsi y’ubutaka ari bazima

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent bawiye avuga ko abagabo babiri bagwiriwe n’ikirombe ku wa Gatatu taliki 09, Ukuboza, 2020 batabawe bavanwamo ari bazima.

Bageze imusozi bavuga ko bashonje kandi bananiwe.

Kayiranga avuga ko bafashe ikemezo cyo kubajyana kwa muganga ngo basuzumwe,barebwe niba nta bindi bibazo bafite mu mubiri.

Bajyanwe ku Kigo Nderabuzima cya Mushishiro bavuye mu Murenge wa Kabacuzi aho bahuriye na kiriya cyago.

- Advertisement -

Kuri uyu wa Gatatu taliki 10, Ukuboza, 2020 nibwo Vedaste Nsabimana na Riberakurora Simoni bagwiriwe n’ikirombe kiri mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga.

Bombi bakorera ikigo gicukura amabuye y’agaciro cyitwa Etablissement Karinda.

Bavuye mu nda y’isi babwira bavuga ko uretse inzego z’umutekano zahageze mbere, abandi baturage baje nyuma.

Ivomo: Umuseke.rw

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version