Muhanga: Abaturage Babukereye Ngo Birebere Igare

Abatuye mu Mujyi wa Muhanga no mu nkengero zaho bazindukiye muri uyu Mujyi ngo barebe uko abasiganwa ku magare bahaguruka berekeza i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

I Nyaruguru kandi nabo bregerezanyije amatsiko kureba uko abo bahungu bahasesekara.

Ni ubwa mbere amagare agannye i Kibeho ahantu hagizwe ‘Hatagatifu’ kubera amabonekerwa yahabereye mu mwaka wa 1981.

Urugendo bari busiganwe kuri uyu wa Mbere rureshya na kilometero 129.4.

- Advertisement -
Uko urugendo rwabo ruteye

Abanyarwanda biritabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya 16 bavuga ko bizeye ko bazitwara neza n’ubwo bahanganye n’abandi bakinnye amarushanwa akomeye nka Tour du Rwanda.

Kugeza ubu Umubiligi witwa Jonathan Vervenne niwe ufite umwenda w’umuhondo. Asanzwe akinira ikipe y’Ababiligi yitwa  Soudal Quick-Step Devo.

Jonathan Vervenne
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version