Jeannette Kagame Yibukije Urubyiruko Kubungabunga Amajyambere Y’u Rwanda

Madamu Jeannette Kagame yaraye asabye urubyiruko gukomeza guhangana n’abashaka gusenya ibyo ibyo Abanyarwanda bigejejeho.

Hari mu kiganiro yabahaye ubwo hibukwaga urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Jeannette Kagame yasabye urubyiruko 1500 rwari ruhagarariye urundi mu muhango wabereye mu Intare Arena kutazihanganira uwo ari we wese uzashaka guhungabanya ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho, abibutsa ko ari bo bazandika amateka y’igihugu mu gihe kiri imbere.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 08, Kamena, 2024, nibwo mu Intare Arena hateraniye Ihuriro ry’Urubyiruko ‘Igihango cy’Urungano’ mu gikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu biganiro binyuranye uru rubyiruko rwahawe, byagarutse ku kubasobanurira amateka y’u Rwanda ndetse no kubibutsa uruhare rwabo mu gusigasira ibyagezweho.

Madamu Jeannette Kagame yagize ati: “Muhumure ntituzahwema kubagira inama no kubaba hafi, ariko amateka y’indi myaka 30 ije kandi inarenga ni mwe muzayandika”.

Kuba ari rwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda bivuze ko ari rwo rugomba kugira uruhare mu gukemura ibibazo byabo.

Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko rwari rumuteze amatwi ko guharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda ari ikintu cyo kutajenjekera na gato bityo ko badakwiye kubona uwashaka guhungabanya ibyagezweho mu buryo ubwo ari bwo bwose ngo babirenze ingohe.

Ati “Mu gihe tubonye uwashaka guhungabanya ibyo tumaze kugeraho, yaba avuga, yandika cyangwa agerageza no kubikora kuko tuzi aho byatugejeje, ni inshingano yacu kumwamagana, kumurwanya no kumutsinda”.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yabwiye urubyiruko ko amateka y’isenyuka ry’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagizwemo uruhare n’inyigisho n’imigirire y’Abakoloni n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika.

Yagaragaje uburyo abategetsi ba Repubulika ya mbere n’iya Kabiri bananiwe gukosora inyigisho mbi zatanyaga Abanyarwanda ahubwo bubaka urwango ku Batutsi n’ababashyigikiye mu nzego zose z’ubuzima bw’Igihugu kugeza bakorewe Jenoside mu mwaka wa  1994.

Bizimana yaboneyeho kwibutsa urubyiruko ko FPR-Inkotanyi igamije guca urwango mu Rwanda no kongera kubanisha Abanyarwanda bakongera kuba umwe.

Minisitiri Dr.Bizimana yasabye uru rubyiruko gukomeza kwirinda inyigisho z’urwango, kuko ziganisha ku gusenya Igihugu nk’uko amateka abigaragaza.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Népo Abdallah nawe yasabye uru rubyiruko gukomera ku mahitamo y’Abanyarwanda, kandi bagahagurukira guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yibukije ko urubyiruko rw’u Rwanda rushoboye ariko ko bakwiye gukomeza kwiga aya mateka kugira ngo bazashobore kubaka igihugu cyiza kurushaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version